257

cyangwa umututsi we! Sawuli atangira kubaririza uwo ari we kubera ko bari bamaze kuririmba ko Dawidi yishe inzovu, ariko Sawuli we ngo yari yarishe igihumbi gusa. 

Dawidi yaciye bugufi bitera ubwoba Imana kuko ku isi kugeza ubu nanjye sindabona cyangwa ngo numve uca bugufi nka Dawidi. Kuko iyo umuntu akoze akantu gatoya aba ashaka kumenyekana, ni byo bihita bikurikiraho, biba muri kamere muntu. Dawidi yishe Goliyati, ntiyaca ibintu, asubira no kuragira aribyo. Ari uwiyita Umunyarwanda ntiyabyemera. Dawidi yumviye Sawuli aza no kumuririmbira ngo amwirukane mo abadayimoni. Muzi incuro nyuma yamuhize ngo amwice, undi yabonye izindi ncuro nyinshi zo kumuhitana ariko ntiyamuramburiraho amaboko. 

Dawidi ateye ubwoba ku isi. Habe kumwanga, buri gihe yamwitaga shebuja. Mukurikire neza uwamubikiye ko Sawuli yapfuye bazi ko bazanye inkuru nziza z’umwanzi we, yari amuhitanye. Dawidi aratangaje mu gucira bugufi Imana n’abantu. Namwe muzi ibyaha bye muzi no kwihana kwe. N’Imana byarayitangaje irirahira. Muzi incuro Sawuli yamuhize undi agakomeza kuvuga ijambo rikomeye ngo ni nde wo kuramburiraho ukuboko k’uwo Uwiteka yimikishije amavuta? Hari icyantangaje : mwene Data umwe ukijijwe, ufite urukundo n’imbabazi ushaka n’uko igihugu gikira yarambwiye vuba aha ati n’ushaka wihorere byose uruhuke kuko bene wacu ntibakizwa. Nti cyo re! Ati twari ahantu tuganira (ibi ndabikubwiye kuko byandenze), ati «noneho hari ba révérends benshi, ntawishishaga undi twese twari abatutsi, maze umwe aravuga ngo nyamara uriya mugore (musazi jyewe) ngo afite umuti w’igihugu kuko ibyo avuga biri mo ukuri, nta n’umwe ndabyumvana, kandi ni ukuri kuzuye ati mbona tutamwemera gusa. Kandi na we ntiyoroshye agira amahane ntazi kutwegera cyane ngo tubigendane mo, tumugire n’inama. Ariko mbona ari we ufite gukiza igihugu na messages ze, kandi ni iz’Imana 100%. Maze ngo undi aramusubiza ngo «YAGIRA MESSAGE YAGIRA, NTA CYIZA CYATURUKA KU MUHUTU IBYO BIRAMUREBA. URASHAKA KUVUGA SE KO GUKIRA KW’IGIHUGU BYATURUKA KU MUHUTU. NAKONGERA NGAHUNGA.» 

Aya magambo yarambabaje, nahise nsubira mu mubiri numva ndashaka kubacyurira, nashatse kubumvisha ko nta byiza bazanye, ariko ndatinya ndigarura. Batangira gutongana ubwo basubira no mu mateka na jenoside, benda kurwana, ngo FPR yahagaritse jenoside ivanaho MRND ngo n’ibindi ni ko bigomba kugenda. Naramuhuguye ngo azajye no gusobanurira bagenzi be nti uzababwire uti ku bantu, umuntu akosora undi, ariko ku Mana uwishe ibintu ni na we ubikiza. Mba ndabahanikiye kubera ko ari ihishurirwa. 

Muha n’ingero nyinshi, nk’Adamu ni we wabitangiye ariko ntabwo Imana yohereje Malayika ngo apfire abantu ahubwo Yesu yagombye kubanza guhinduka umuntu. Ufite amatwi niyumve ibyo Umwuka