260

«ese niba uri umusazi, kuki bababazwa n’iby’umusazi avuga? Maze bakongeraho ko ukorana n’abo hanze! Nabajije niba aribo bakubwiye kwandika uriya muti». 

Undi yarampamagaye ati wari hehe mu itsembabwoko? Ndamubwira. Ati eseko numvise bavugako wari aha n’aha… ko Gacaca igushakisha? Namusabyeko tubisengera icyo kirego kikaba, kuko jyewe nihannye «Rusange ya jenoside», izajya imfata mu bundi buryo ariko kubazwa abo nishe byo ntabwo nabyihanganira kabisa. Byari bikomeye, ariko nabuze aho bigiye kuko nashakaga urwo rubanza cyane. Ubwo kandi ntabwo ari abacikacumu babaga babirimo ahubwo n’ingirwabakozi b’Imana b’abahutu ngo babone nabavira aho ariko wapi; ntaho njya njya, turi kumwe. Uwo yarambwiye ati ufite passeport? Nti yego. Ati kora uko ushoboye ujye Kampala ube uriyo uzaba ushaka ibyangombwa witonze, kuko byarangiye baragufunga no kuri gereza barabizi. Niyemeje jye n’undi muntu kugushakira amafaranga ukava ino, urarikoze. Ubu yaranyanze ngo nta bwenge ngira ngo kuko ntahunze. Ariko se nahungaga iki icyo gihe? Abongabo abe aribo bazahunga. Undi ati nsobanurira ukuntu abahutu twese turi abicanyi? Ndatangira ndasobanura bigeze hagati atangira kurira ati ayiweee! Bose niba babyumvaga gutya u Rwanda bwacya rwakize. Undi ati peee! Twese twemereko twatsembye? Ibingibi byemerwa gusa mu gihe cyo kwihana kuko ntushobora kugenda uvugako wishe kandi utarishe bigaragara. Kandi bacye bagiye bihana babikuye ku mutima barabohotse. 

Kwica kwa rusange ni aho bihurira n’uko mu mitima y’abahutu hari hameze kirya gihe, uko hari hameze, uko twidegembyaga dukoze mu mifuka dufite uburenganzira busesuye bwo kubaho. Uko twumvaga twebwe gupfa bitatureba. Kuba twari bamwe bo muribo, abo ngabo bicaga, niba twe tutarishe ariko twari tumeze nkabo, n’ibindi nagiye nsobanura kenshi nifashishije Bibiliya, ntabwo ari Igitabo cy’Amategeko Ahana ibyaha cyangwa Igitabo cy’Amategeko Mboneza-mubano. Usome neza Obadiya 10-16

Niyo mpamvu hari abarengana benshi n’uko kugeza ubu ntakwihana nyako kwa rusange kwari kwaba. Ndagirango mvuge kuri iki kintu cyo kubeshyera abantu ngo barishe. Nubeshyera umuhutu ngo yarishe, ukamugerekaho amaraso atamennye mu buryo bugaragara, we aba ariho umuvumo nitako utaziguye (indirect), noneho wowe umubeshyeye bimuvaho bikakujyaho kuko n’iyo yapfa azaba azize rusange iziguye, ariko wowe uzabazwa amaraso ye. Kuko we ntayo yavushije mu buryo butaziguye (directement), ibi bitandukanye cyane n’ubugambanyi, no kuba warahishe abatutsi ugaca inyuma ukabagambanira, uba umeze nk’uwabishe. Ibi mbivugiyeko hari benshi koko barengana batishe abatutsi. Ariko wa muvumo rusange waza ugasakuma bose kubera rya jambo riri muri «Obadiya umurongo wa 10-16 «MWESE MWARI ABAHUTU», wowe umubeshyeye uba uziko ugikoze, ariko uriyishe ari wowe, ubaye