ibyo Leta yiyita iy’ubumwe iriho ikora mbura aho nkwirwa, uwari kubashyira hariya nyuma y’ariya mahano ngo turebe. Nabo bari guhita basamwa n’ibyasamye ba Kagame. Cyeretse bambwiyeko bari kubanza kweza igihugu cyose bakacyogesha amaraso ya Yesu Umwana w’Imana. Ibyo gusa nibyo nakwemera.
Nta n’ubwo nkibyibazaho, nasanze umuhutu afite ibimwirukamo, kandi adashaka kurekura. Umututsi afite ibimwirukamo nawe adashaka kurekura, aho bizabageza Imana niYo ihazi. Bariya batutsi bahunga benewabo bo ntabwo ibyabo bimeze nk’iby’abahutu, ni kimwe na cya gihe cy’ibyitso, n’abahutu batavugaga rumwe na MRND.
Byabindi bya ba Lizinde na bagenzi be n’ibindi. Haba hari icyo bapfuye na bene wabo wenda nko mu mitegekere cyangwa amafaranga n’ibindi, ariko n’ubwo haba harimo inzigo, iyo haje umwanzi wabo bombi bahita bamuteraniraho. Abanyenduga n’abakiga ntibahuje igihe Inyenzi zitera se? Ibyo baramutse babitunganije bakongera bakwiyunga bagafatanya kurwanya umuhutu iyo ari abatutsi, cyangwa kurwanya umututsi iyo ari abahutu. Ariko iyo hajemo agasuzuguro bose baba intagondwa, barangana bakanicana. Ubu ngo byarapfuye abariho nibaveho maze abahutu batunganye ibintu. Uretse ko umwe yigeze kuvuga ngo bo barishaga amakanya hakagira udutakara hasi abenegihugu bagatoragura (abahutu), ati ariko ab’ubu (abatutsi) bo barisha ibiyiko binini cyangwa ibitiyo.
RWANDA WE HUMURA UZAKIRA, NIYO HASIGARA UMWE IMANA IZAKORESHA UWO NGUWO. ICYO YARAHIYE N’UKUZAKORESHA UMUHUTU WENYINE CYANGWA UMUTUTSI WENYINE CYANGWA UMUTWA WENYINE, IBYO UBYIBAGIRWE, IZABABUMBIRA HAMWE BOSE. IBAZAHAZE, ABASIGAYE BABONE KUJYA KU MURONGO.
IMANA ISHYIRAHO ABATEGETSI GUHANA ABAGOME (Abaroma 13:1-5). Amategeko y’abantu bishyiriraho Imana irayubahiriza, ahanini iba izi ko batazayakurikiza akaba ariho ibategera. Kuko iyo ushyizeho itegeko hakurikiraho ngo nutarikora uzahanwa. Ku byerekeye amaraso n’inkota (2 Samuel 11:25; 2 Samuel 12:10), no mu isezerano rishya (Matayo 26:52, Abaroma 13:1-5, Ibyahishuwe13:9). Imana iha abantu imbabazi byatewe na Yesu Umwana wayo, kuko umuntu n’Imana bari barananiwe kumvikana, nibwo Yesu yaje arapfa apfira abantu bose aranazuka. Imana itanga imbabazi kuri uwo wemeye igitambo cy’amaraso y’Umwana wayo gusa.
Ntayandi macenga y’amadini, aha naho hateza ibibazo kandi nta rubanza rurimo kuko «WIZERA YESU UKABABARIRWA, UTAMWIZERA UGACIRWAHO ITEKA», Kuko amaraso ye niyo atwezaho ibyaha. Ntabwo
