267

rero Imana ishobora na rimwe mu buzima bwayo kubabarira umuntu utayisabye imbabazi, ntibishoboka, ntabyabaye nta n’ibizaba. Hari aho Ijambo ryayo rivuga ngo «NUTABABARIRA NANJYE SINZAKUBABARIRA» (Mariko 11:24-25). Aha turi mu byo gusaba imbabazi. Kwihana umuntu arabyanga rero ashakako asabwa imbabazi niko kamere muntu iteye. Aha niho agonganira n’Imana ishaka nayo ko bayisaba imbabazi, biba bishaka kuzana umujinya w’Imana, nk’uko byagiye bigenda igihe cyose umuntu yangaga kwihana, maze yo ikamuhana. 

Ku byerekeye kumena amaraso rero ibi byo birihariye, ni icyaha cyambura ubugingo, kuko amaraso ni ubugingo, ubugingo buba mu maraso, Imana ibyitaho cyane. (Itangiriro 9:5-6). 

Nabwiwe byinshi mu mpunzi, muri za gereza, nabwiwe byinshi mu ngando, abenshi bavanyeyo imyuka mibi, ni igihugu mu kindi, ni Leta mu yindi, n’ubwo bababariwe by’indengakamere nta shimwe kuri benshi. Kuribo umututsi aracyari umugome. Uwo mwuka witwa «kugaruzwa umuheto». Ndabakunze ndabagaragariza urukundo, kuko nabatumweho nka mwene wabo dusangiye ubwoko (Ezekiyeli 3:10-11), ariko bo baranyishisha kuko ngo ntibazi niba atari abatutsi bantumye. Ndirondora, ndivuze mbona batangiye kumwenyura ariko bamwe bati; oya, ntimuziko uburyo busigaye bugezweho se basigaye bakoresha abahutu n’abagore mu bintu nk’ibi. Ndirondoye, maze ntangira ubutumwa sasa, mbona batangiye gusa n’abahahamutse gato. Bafite amadini ni nko hanze uko muyazi numvisemo n’aya nyuma y’intambara, kandi na mbere yuko batsemba bari bayarimo, barimo no gutsemba babasomeraga misa. Bari kumwe na padiri na pasitoro. 

Padiri yaje gusoma misa turahahurira nanga ko asoma misa kuko mfite icyangombwa kiriho amasaha ngomba gutangiriraho, niyo mpamvu ngomba kumubangamira, kuko misa ntacyo imbwiye, ashatse yanayisoma na nijoro kuko afite igihe kandi abizi mu mutwe. Anyitondere kuko sinzi n’aho abana banjye nabasize kuko Yesu ambwira ngo «funga mizigo». Ariko jye ndahava njye ahandi kandi biransaba kumvira Umwuka w’Imana. Ntangiye gushwana kuko abayozi ba za gereza n’ab’ingando bose batinya IDINI rirusha ayandi gukomera (Gatulika), ariko nanjye ndanga. Noneho byari binakaze Padiri yaje ari Umuzungu, kuri jye biranezeza cyane kuko ngiye kuvuga ku idini n’Umuzungu. Icyambabaje n’uko atari Umubiligi, yari Umutaliyani ariko ntacyo bose ni abazungu. Yagiye ntararangiza nari nziko yihana ahubwo ajya guhuruza Musenyeri ngo natutse Kiliziya ntagatifu n’urusange rw’abatagatifu kandi ambeshyera. Musenyeri ntaribuze anyumvise, kuko hari aho twashwaniye arimo kubuza abajenosideri kwihana no kwatura ibyaha byabo. Kuberako Imana iba indinze rero humura wowe wikundira ukuri n’amahoro ntacyo nzaba kuko si ubwa mbere bacura imigambi mibi ariko Imana ikabagamburuza. Navugagako igihe batsembaga bari kumwe na