amahanga yose Uwiteka azakwimuriramo igitangaza n’iciro ry’imigani n’agashinyaguro.
38Uzasohora imbuto nyinshi usarure bike kuko inzige zizabirya. 39Uzatera inzabibu uzihingire ariko ntuzanywa vino yazo, ntuzasoroma imbuto zazo kuko inanda zizazirya. 40Uzagira imyelayo mu gihugu cyawe cyose ariko ntuzisiga amavuta yayo, kuko imyelayo yawe izahungura imiteja. 41Uzabyara abahungu n’abakobwa be kuba abawe, kuko bazajyanwaho iminyago. 42Ibiti byawe byose n’imyaka yo ku butaka bwawe inzige zizabyigabiza. 43Umunyamahanga uri hagati muri mwe azajya yunguka kugusumba, nawe uzahora usubira hasi. 44Azakuguriza nawe we kumuguriza, niwe uzaba umutwe nawe ube umurizo.
45Kandi iyo mivumo yose izakuzaho, izagukurikira igufatire igeze aho uzarimbukira, kuko uzaba utumviye Uwiteka Imana yawe ngo witondere amategeko y’uburyo bwose yagutegetse. 46Iyo mivumo izakuberaho kuba ibimenyetso n’ibitangaza, kandi izaba ku rubyaro rwawe iteka ryose. 47Ubutunzi bw’ibintu byose bugusagiranye, ntibwaguteye gukorera Uwiteka Imana yawe n’ibyishimo n’umunezero w’umutima, 48nicyo kizatuma ukorera ababisha bawe Uwiteka azaguhagurukiriza, ufite inzara n’inyota no kwambara ubusa n’ubukene bwa byose, kandi azashyira ku rutugu rwawe umutwaro w’uburetwa uremereye, udakurwaho. 49Uwiteka azakuzanira ishyanga rya kure akuye ku mpera y’isi, riza nk’uko ikizu kiguruka, ishyanga uzaba utazi urunimi rwaryo, 50ishyanga rifite mu maso hagaragaza urugomo, ritazubaha abashaje, ritazababarira abana. 51Bazarya abana b’amatungo yawe, n’imyaka yo ku butaka bwawe bageze aho uzarimbukira, kandi ntibazagusigira imyaka y’impeke cyangwa vino cyangwa amavuta ya elayo, cyangwa kororoka kw’inka zawe cyangwa ukw’imikumbi yawe, bageze aho bazakurimburira. 52Bazagota imidugudu yawe yose, kugeza aho inkike z’amabuye zawe ndende zikomeye wiringiraga zo mu gihugu cyawe cyose zizaridukira. Bazasakiza imidugudu yawe yose yo mu gihugu cyawe cyose, Uwiteka Imana yawe izaba yaraguhaye.
53Uzarya imbuto zo mu nda yawe, inyama z’abahungu bawe n’abakobwa bawe, Uwiteka Imana yawe izaba yaraguhaye ku bwo kugotwa no gusakizwa, ababisha bawe bazagusakiza. 54Umugabo wo murimwe wadamaraye akarushaho kumenyera kugubwa neza gusa, azarebana imbabazi nke mwene se n’umugore aseguye n’abana be asigaranye bakiriho, 55ye guha n’umwe muribo ku nyama z’abana be azaba ariye, kuko ari ntacyo asigaranye ku bwo kugotwa no gusakizwa, ababisha bawe bazagusakiza mu midugudu yawe yose. 56Umugore wo muri mwe wadamaraye akamenyera kugubwa neza gusa, utatinyuka no gukandagiza ikirenge ku bwo kudamarara no kumenyera kugubwa neza gusa, azarebana imbabazi nke umugabo aseguye n’umuhungu we n’umukobwa we, 57ngo atabagaburira ku ngobyi iturutse hagati y’amaguru ye no ku bana be abyaye, kuko
