278

itsembabwoko sinzi uruhande rwamwishe. Byanyibukije ibihe byahise nsanga ntibyoroshye kuba muri iki gihugu gihora kihinduranya; hakaba buri gihe hari abaseka, abandi barira. Umuririmbyi nawe ati «Kwibuka niba bitabagaho ngo nibagirwe nawe nkwibagirwe». Yesu we rero ntacyo abyitayeho yitaye ku bugingo cyane, arashakako abantu bakizwa kuko nibyo yapfiriye, ibindi ntumugore. Bo barantangaje ni iburasirazuba, kandi niho hari Ingando nyinshi mu gihugu hose, bakoze bibi cyane no kurushaho, hari abamenye Imana benshi hari n’imbaraga z’idini nyinshi ngo ntibemeranwa, no muri gereza bararwana bapfa amadini. Ndetse bafite n’abapfumu muri gereza imbere. Erega ntasoni bafite! Ubutabo bareberamo ngo ubuhanuzi, ukuntu ngo ubu butegetsi bugiye kuvaho n’ibindi by’amatiku. Kandi birengera barakaye kuko banagutuka; ngo byavuzweko «mu minsi y’imperuka ko… n’abagore bazigishaaaa…» noneho musaba kuvuga ibyo mvuga nanjye nkaruhuka, kuko we ari umugabo, maze arya iminwa. Hari abo idini yishe nabi. Yesu niwe wo kubatabara. Tuganiriye n’abazima Imana ishimwe ko babyumva. Ngeze ahandi muri ako gace hari imyuka mibi ni naho bambwiye ko bariye abatutsi n’imitima yabo ndetse ngo babokeje na boroshete, birenze gutera ubwoba. Aho naho nasanze umusaza wakoranye na data muri za 1961 mu matora ya za Kamarampaka, maze igihe cy’ibibazo ati mbwira uwo so numve, nsanga aramuzi ati ese aracyariho? Nti wapi umuvumo wamwicishije bene wabo b’abahutu b’abajepe. 

Yazizeko yavuzeko ari MDR, kandi ko ashaka Rukokoma n’amatora adafifitse. Ishyaka ry’umucyo rya rubanda nyamwinshi. Yibagiweko na nyina w’undi yashoboraga kuba yabyara umuhungu, ndetse akabyara n’impanga z’abahungu. Uwo musaza wambazaga data nawe kandi yishe abatutsi, mbona araturitse ararize mbura uko mbyifatamo n’abandi bararira, havamo n’abahamagaza Porokireri ngo bamubwire ibyo bahishe, icyo gihe ba Porokireri nabo mbaha ubutumwa bwabo buvuye ku Mana, hihanamo babiri bavuye hanze, nabo ngo bari ba afande bakagenda bica buri muhutu wese bahuriye nawe mu nzira. Umvako atari rusange da! Sobanura aho ngaho. Abo bahutu babiciraga iki ko ataribo bari barabiciye abantu? Ko abari barabishe bari barageze Kongo-Zayire, ngaho sobanura kuko wize amategeko y’isi yose turebe. 

Ngeze ahandi mpasanga imyuka ya za nyabingi n’iyindi mibi nsanga hari ikibazo cy’ingutu ngo Musenyeri yarababwiye ngo kirazira mu mahame ya Kiliziya Gatulika ko umugabo ashinja umugore, n’umugore ashinja umugabo, n’abana ngo kirazira ngo bisenya umuryango mutagatifu. Ahubwo ngo bajye bashaka undi muntu ubibavugira, abyishyireho. Nahise ntomboka kuko mfite igikomere cya Gatulika, mbasaba kuzambariza Musenyeri niba iryo hame ryaragiyeho nyuma y’itsembabwoko, ko niba ari mbere se, ni iyihe mpamvu batakoresheje ayo mahame ya Kiliziya ko umuryango uba utarasenyutse. Kubera rero ko Musenyeri abambari be bamufata