n’abatwa kandi biyemeze kubafasha gutera imbere mu Mwuka no mu mubiri. Ibi ni birangira hazakurikiraho kweza u Rwanda kubera ibyarukorewemo uhereye rwabaho cyane itsembabwoko ryo muri 1994, abahutu bakoreye abatutsi.
6. Abayobozi b’ igihugu bazihana ibyaha by’abababanjirije. Birasaba kubyitondamo cyane no kuyoborwa n’Umwuka w’Imana.
7. Kuko ntushobora kubwira Perezida Kagame ngo yihane ibyaha bya Kayibanda na Habyarimana aribo bamenesheje se na bene wabo, nawe agahinduka impunzi, ahubwo azihana iby’abami bene wabo, kandi ntibizamworohera kuko bimusaba kubanza kwemerera UMWAMI W’ABAMI Yesu Kristo akaza mu bugingo bwe, kandi akanemerera umwami Kigeli V. Ndahindurwa Jean Baptiste ko ataha mu Rwanda kandi agataha mu cyubahiro gihabwa abami, apana biriya byo kuvuga ngo atahe nk’umuturage. Ntabwo umwami Kigeli V ari umuturage ubonetse wese, ariho IKIMENYETSO. Kandi Imana yubaha abo yashyizeho ibimenyetso. Murumve mwese! Kandi akanihana ubwicanyi n’ibindi byaha byibasiye inyoko-muntu yakoze kuva batera 1990 kugeza ubu nandika no kugeza kuri iyo saha azaba arimo kwihana. Aha rero birasaba umuhutu uzaba amukurikira mu butegetsi kuzaba ariwe ujya mu cyuho cya za Repubulika zombi.
Aka kazi karakomeye cyane. Ni ak’INTWARANE kuko INTWARI ntizagashobora. (Matayo 11:12).
Impamvu u Rwanda rugomba kwezwa muri rusange, abaturage bose bakihana nk’i Nineve ibice 3, nuko ibyaha byarukorewemo ari rusange, byagiye bikorwa n’abayobozi cyangwa udutsiko twitirirwa amoko. Icyaha cyo kumena amaraso cyane cyane. (Kubara 35:33).
Itsembabwoko ni rusange ku bahutu bose niko Imana ivuga. Kuko ryakozwe mu izina ry’ubwoko «HUTU» mu buryo bwo mu Mwuka kandi namwe bamwe ibi mbabwira murabizi. Kutabisobanukirwa cyangwa kubera inyungu runaka abifitemo ntibikuraho ukuri. Iki cyaha nicyo cyonyine cyiharirwa n’ubwoko bw’abahutu, naho ibindi byaha byose bisigaye waba uzi n’ibyo utazi, amoko yose arabisangiye.
