290

Ni rusange ku moko yose, «ibindi byaha byose bisigaye amoko yose arabisangiye, niko Imana ivuga». Niyo mpamvu ari ukwibeshya rwose kuvugango umuntu yarasenze cyangwa se arasenga cyangwa se ngo Itorero runaka rifite abasenzi, cyangwa se ngo bafite abinginzi bakomeye. Hari icyo nshaka kuzasobanura ku birebena n’abinginzi, Ngo kanaka ni umwinginzi cyane yarasenze bivaho. 

Ntabyavuyeho byose biracyahari. Kandi ni mu gihe, ntibyakurwaho no kubikora ibice, cyangwa kubicurika. Ese abo binginga bo bafite uruhe ruhande? Babogamiye hehe? Aho ntibaba bafite umwuka wa Yona? Kuko umwinginzi agomba kuba nta ruhande abogamiyemo. Aha ngaha ikizamini cyabatsinda kuko nikoreye ubushakashatsi mu gihugu hose ndumirwa ndetse ndushaho no kugira ubwoba. 

Bitari ibyo baba basenga nk’uko twasengaga Inyenzi zarateye turimo kuzirukana mu izina rya Yesu. Abatutsi nabo bazisengera ngo zitsinde vuba zize nabo bagende bemye; ngo ni bene wabo. Cyangwa igihe cy’abacengezi bamwe barabirukanaga abandi basaba Imana ngo batahe vuba. Yemwe ko u Rwanda rufite ibibazo. 

Wasaba umuntu kujya mu mwanya adashoboye? Wasaba umuntu gutanga icyo adafite? Kuko n’abayobozi babo babayobora muri ayo masengesho ndahamya ko baba bafite aho babogamiye. Ndabazi. Ndabizi… 

Ayo masengesho murebe muri (Amosi 7:1-9) maze urebe ziriya ncuro, ku ncuro ya gatatu Imana ivuga ko igiye kuzana «TIMASI». Umunzani utameze nk’uw’abacuruzi. Ije gupima neza itibeshya nta n’amarangamutima arimo kuko yo irarengera inyungu zayo kandi nta mwene wayo urimo. 

Nta kimenyane na busa, nta n’umwe biganye cyangwa bakoranye. Incuro ya mbere Imana yarabyihanganiye : «Soma neza Amosi 7:1-9», incuro ya kabiri nayo biba uko, kubera ibikomere byabo iba izi baba bafite. Ariko incuro ya gatatu irabihaga kuko hari aho umuntu aba agomba kugera. Maze izana igipimo. Kandi komeza urebe neza ntabwo bariya ba kiriya gihe bujuje ibiro. Ndetse yararakaye maze ihagurukira inzu ya Yerobowamu yitwaje inkota. Kuko tugomba guhamagara amaraso ya Yesu muri rusange nk’Itorero, nk’ igihugu, akabanza akatweza, tugakora n’ibice 3 bya Yona, tugaca bugufi nk’uko i Nineve byagenze, n’iyonka, tukanagerageza kumera nka Yakobo igihe yagarukaga agatinya Esawu impanga ye (Itangiriro 33). 

Ibi nabyandikiye Umukuru w’igihugu mu ibaruwa yo ku wa 09/02/2003. Nta gisubizo yampaye, ibisobanuro birambuye nabisobanuriye muri CID. Nsabwa kwitonda mubyo mvuga no kubaha abakuru, no kwirinda gukura abiyita Abanyarwanda umutima. No kwirinda cyane cyane kuvugako amaraso ashobora kongera kumeneka.