292

Ko mwakora iki gikorwa gikomeye cy’ubutwari cyo gukiza u Rwanda burundu. Ni mwanga nimwe bizagaruka, ariko niba byagarukaga ababyanga gusa, ikibi n’uko bihitana n’abandi, kuberako biba ari Rusange. Kuko ntabwo ari inyungu z’umuntu ku giti cye, ni inyungu z’abiyita Abanyarwanda twese ziteguriza ejo hazaza. Niyo mpamvu buri bose bagerageje kubikora kugirango bagarukane ibyubahiro no kugora amazina, Imana yagiye ibifata nk’ibitariho. None se muri ba BARIYANGA? Kandi ubu nkosora iki gitabo bwanyuma hashize imyaka 10 nandikiye Umukuru w’igihugu, namwe narabibamenyesheje. Ariko aho kugira icyo mubikoraho ahubwo mwampinduye umwanzi ngo narabasuzuguye, ngo navuzeko ntacyo mwakoze uboshye munkorera. Kandi koko ntacyo mwakoze. Reka nongere nsubire muri uyu murongo wa Bibiliya waciye ibintu, buri wese witwa ko ngo asengera igihugu akoresha uko abyumva ku munwa gusa, mu bikorwa bikaba byarananiranye kugeza ubu. 

Uwo murongo ni : 2 Ingoma 7:14 

1. Maze abantu banjye 

2. Bitirirwa Izina ryanjye 

3. Nibicisha bugufi 

4. Bagasenga 

5. Bagashaka mu maso hanjye

6. Bagahindukira 

7. Bakareka ingeso zabo mbi 

Aha ngo niho Imana izumva iri mu ijuru itubabarire ibyaha byacu inadukirize n’igihugu. Abitwa abakozi b’Imana bo mu Rwanda ndetse no mu Biyaga Bigari, muri biriya bintu birindwi (7), ni ukuvuga kuba ari : 1. Abantu b’Imana, 2. Bitirirwa Izina ryayo, 3. Bicisha bugufi, 4. Bagasenga, 5. Bagashaka mu maso h’Imana, 6. Bagahindukira, 7. Bakareka ingeso zabo mbi. 

Bo rero mu byubahiro byabo aho gukora byose bikorera buri gihe BITATU ari byo : icya mbere (1) ni abantu b’Imana, icya kabiri (2) bitirirwa Izina ryayo, icya gatatu (3) bagasenga. 

Biriya bindi bine bikora ku cyubahiro cyabo ntabwo babikozwa. Aya magambo yavuzwe n’Uwiteka, igihe Salomo yatahaga urusengero rw’i Yerusalemu. Njya ntangazwa n’impamvu badatangirira hejuru ngo barebe ibyo Salomo yabanje gukora, ibitambo yabanje gutamba, ngo banasome isengesho yasenze ryatumye Uwiteka Imana isubiza ariya magambo. Nonese ko namwe ubwanyu mwananiwe kumvikana kubyo mupfa bitanafashije, murwanira ubusa bw’amashyari ngo y’amavuta no kumenyekana no kumenywa no kugira abayoboke benshi, no kugira inyubako zikora amazina no gushaka guhaka n’iterambere n’ibindi.