299

Yewe mwene Data, gerageza guhishurirwa kuko kiriya gihe no muri Isirayeri hari abantu, ndetse baturushaga gukiranuka bari bazi no kwitondera amategeko ya Mose. Byonyine Ezekiyeli yari ahagije kuko hari n’imibabaro myinshi yahuye nayo k’ubw’umuhamagaro n’umutwaro Imana yari yaramwikoreje. Namwe muzasome, nta n’uwo bari bayihuza mu banyarwanda. Nta nkuru z’abantu baba bameze nka ba Ezekiyeli nari numva, sinzi umenya n’Umunyarwanda nyir’izina akaba na nyir’izima atanabyemera; nko gutekesha amabyi, kuryamira urubavu iminsi 369 irenze umwaka, gupfusha umugore ntutake, nturire, kuvanga ibintu bigahinduka inombe ukabirya, n’ibindi muzasome igitabo cya (Ezekiyeli 24:15-27). Umunyarwanda ntiyabyemera kuko kugeza ubu aracyanga agasuzuguro, ni inyangamugayo n’ubwo yagiye ahura n’ibibazo biteye ubwoba, ntiyumva, ntarumva, ariko azashyira yumve maze abone kumvira. Ijambo ry’Imana riravugango 30Kandi nashatse umuntu muribo wasana inkike, ngo ahagarare imbere yanjye mu cyuho ahagarariye igihugu kugirango ntakirimbura, ariko ntawe nabonye (Ezekiyeli 22:30). Yashatse umuntu wo muribo wo guhagarara mu cyuho ngo itarimbura igihugu, ngo ariko ntawe yabonye «muribo». Yarashakashatse iraheba, iheba ubumwe bw’Itorero apana impuzamamadini, iheba ubumwe bw’abashumba apana kwibumbira mu mashyirahamwe «forums», aho babarizwa muri «systemes». Imikorere y’ibihe bya ANTIKRISTO, byo kwibumbira hamwe ngo mugire icyo mubona, kugirango Ibyahishuwe ibice 13 bisohore kub’iki gihe, maze azabone uko ababarura bitamuruhije, anabacungire hafi mutazamucika. Imana idutabare. Kwa Yesu siko bimera, iyi mikorere ifite insanganyamatsiko yitwa : UBUHENEBERE BUTEYE UBWOBA BWO MU MINSI Y’IMPERUKA (2 Timoteyo 3:1-5). 

Imana yabuze ukuri mu biyita abashumba muri rusange (ni bamwe, kwanga kuvuga bose byaba ari ugukabya); iraheba mu bakirisito-barokore. Yarashakashatse iraheba, ibura abantu bameze nk’umuntu umwe, bafite umutima umwe bahuje, maze ngo rya Jambo Yesu yavuze ko : «babiri cyangwa batatu iyo bateranye aba ari hagati yabo», ngo iryo jambo risohore. Isanga buri wese arishakira inyungu ze mu byo bamwe bise ama boutiques na visions nyinshi, no kubeshyera Imana, no kurushanwa, no kujya kuri internet kuvanaho inyigisho zo kubeshyeshya abo bahagarara imbere, abandi bo banazifite mu mago. No kubaka inyubako z’amazina yabo, no kujya hanze muri Amerika na Canada, n’Ubulayi. Kandi ntacyo Imana ibatumyeyo. Kuko igihe cy’Abanyarwanda cyo kubwiriza amahanga kitari cyagera, kuko nta buhamya twari twabona tubashyira. Ubuvugwa ubu bwuzuye amacakubiri n’inzangano n’ibindi bibi byinshi. Sinanze ariko uwo nguwo waba afite icyo Uwiteka yamutuma ariko ibyinshi bya benshi bihishe byinshi bidafite aho bihuriye na Yesu n’ibyo ashaka ku Rwanda. Ikibi n’uko bavangavanga, bagatuma n’abandi bavangirwa.