ibimenyetso ite, umutima nama wayo wazayivamo? Ko Abatambyi n’Abafarisayo baguriye abasirikare b’Abaroma ngo bavugeko Yesu atazutse, ngo ko abigishwa be baje kumwiba bitwikiriye ijoro, ubu se ntitwamenye ko yazutse.
Reka mbaze no mu rundi ruhande mutagirango ni amacakubiri nzanye, ahari wenda bansubiza kugirango mubyumve neza [ko ndi] kwanga kwikanyiza. Ninde wishe Rwigema Fred Gisa? Mumbwize ukuri nijye ubibaza nta wantumye, nta bindi inyuma sinabyemera nanga ibyanjya inyuma kuko sinkunda gupfa kwizera abantu n’ibintu. Doreko iyo biyoberanye, bamwe bibwirako ngo hari ubiri inyuma. Ntawe, ubyange cyangwa ubyemere. Ninde wishe Rwigema Fred Gisa? Rwigema Fred, niboneye umugoroba umwe wo muri 1985 igihe barwanaga i Bugande ko yaje mu Rwanda. Icyo gihe namubonye ahantu hamwe mpavuze mwahamenya ubu hubatswe étage ndende y’umweru. Maze nahise mukunda yari afite n’igikundiro giteye ubwoba cyamugaragazagaho ubukenya koko. Twari kumwe nande? Simukubwira.
Bavuganye iki? Nabyo simbikubwira. Ariko bijyanye na Essence bashakaga icyo gihe yari ivuye muri Kenya, inyeshyamba za Museveni zasabaga ko baziyihaho nkeya. Jyana ibyo. Nanjye byaranyizaniye. Ninde wamwishe? Ugiye kumbwira ngo ni ingabo za Habyarimana kandi icyo gihe narabikurikiraniraga hafi. Niyo ntari kubaza byaranyizaniraga. Aho abasirikare bari bari ndahazi kandi navuganye na bamwe bari aho, «impande zombi» taliki ya kabiri ukwakira. Ninde wishe Kayitare «Intare batinya»? Bunyenyezi na Bayingana bose bishwe nande? Ababo rwose ndabaza byo kwibariza gusa kuko simbazi uretse mu mazina. Ngarukiye aho ariko mwibaze muzansubize. Hari n’abandi benshi bagiye bicwa gutyo.
Reka ariko mbaze n’uyu muzungukazi w’umunyamerika witangiye ingagi mu birunga. Nyiramacibiri yishwe nande? Ngo enquêtes zarakozwe? Nonese waba ari wowe wabikoze akaba ari nawe ukoresha enquête? Ukikorera dossier? Ukaba umugenza-cyaha, n’umushinja-cyaha, n’umucamanza, n’uburanira uregwa, n’ushinjura, n’umuhesha w’urukiko. Gatabazi na Gapyisi bishwe nande? Nsubiza? Umunyamerikakazi ko yari yarababereye ibamba, ababuza ubucuruzi bw’ingagi. Ibisambo by’abagome gusa na n’ubu bakaba batari bihana. Mutazatuma ntomboka nanjye ngatangiza iperereza ku bagize uruhare… mu bintu byinshi… Kandi iyo Yesu atantangira nanjye nari kuzashyiraho urukiko special kuko mfite ibimenyetso simusiga byafasha abashinjabyaha nyakuri.
Nashaka abakozi benshi bize amategeko Droit International (byatumye niga n’amategeko maze). Reka byibura mbaze umwe waciye ibintu : Perezida Habyarimana Juvenal n’abo bari kumwe mu ndege bishwe na bande? Urashaka kuvugako niba ntabo mu muryango wanjye barimo batari inshuti zanjye? Kuki ntabibaza? Hari
