rwawe ruhande, itware neza kuko arakuzi. Reka nguhe urugero rukomeye kandi rufatika kuri abo ngabo bazi Bibiliya ho gatoya. Iyo Satani aza kuba mu ijuru gusa nk’umumalayika usanzwe, ntabwo intambara yari gufata iriya ntera, ntitwari no kubimenya. Ariko yaracengeye cyane : Bibiliya ivugako yazize ahanini «ubugenza bwe» (Ezekiyeli 28:16). Ngo yari afite ubwiza buhebuje ndetse ngo yarabengeranaga. Ariko turebe buriya bugenza bwe, yagenzaga iki? Ko yari afite akazi ashinzwe ndetse ari imbere y’abandi mu kuzamurwa mu ntera, yashakaga kumenya iki kandi? Kuki yari ingenza? Kuki atatunganije imirimo ye ko ibindi bitamurebaga. Nawe isuzume, kuki utanyurwa? Ni nka za Mpala ngo «Baba bamuhaye Jari bazi ko imuhagije, nawe yiyongereraho Butamwa na Ngenda». Iteka hagomba kongerwaho, niko bimeze.
Iyo Satani aba umusirikare usanzwe nta gikuba cyari gucika, yari kuba akora uburinzi kwa Afandi kandi nabwo inyuma y’urupangu gusa. Nta mazimwe yari kujyamo. Yari kujya amenya imodoka zinjira n’izisohoka. Ariko Lusiferi yari afite ipeti rya Général, yari akabije mu bwenge no mu bugenza; kumwirukana, kumunesha nti byari byoroshye. Yarwanye n’abamalayika, maze Imana imuciraho iteka. Yari azi byinshi ariko yakubiswe incuro araneshwa yabanje gukozaho n’abamalayika batacumuye. Yaraneshejwe we n’ingabo ze yabashije kwinjizamo ingengabitekerezo y’ubwibone no kwanga agasuzuguro. Abo ni 1/3, ubu nibo badayimoni boreka isi kugeza ubu nandika, bakorera mu bacwezi. Ariko ntibazahora barushya umuntu Yesu yapfiriye, Imana yabihaze igiye gushyiraho iherezo maze ajyane abamwizeye, na Yesu ajyane abe. Wabwirwa n’iki umubare wabo ko ari benshi cyane, iryo ko ari ibanga ry’Imana, ko mu ijuru hasigayemo 2/3? Wabwirwa n’iki umubare w’abamalayika basigayeyo, iryo ko ari ibanga ry’Imana bose ko ariyo yabaremye. Sinzi niba na nyuma itararemye abandi.
Imana yahishe ibanga rikomeye Satani ryerekeranye no kurema, kuko undi nibyo yashakaga ni nabyo byamuviriye mo kwitwa UWIBA, AKICA, AKARIMBURA iby’Imana yiremeye. Ahora anagerageza gukora ibi photocopies bye, ariko kurema ibizima byaramunaniye. Kandi muri Edeni yari yarangije gusubirana ubutware bwo gutwara isi, iyo Yesu atamwambura imfunguzo z’urupfu n’ikuzimu. Icyo ngo yashakaga ni ukumera nk’Imana. Namwe munyumvire! Cyane cyane nko kurema umuntu, umenya aricyo cyari ikigendererwa nyamukuru. No muri iyi minsi y’imperuka aragerageza kurwanya cyane imikorere y’Imana. Agahindura uko abantu bakwiriye kubyara.
Abaganga bakavoma intanga z’umugabo n’umugore bakaba bazitera undi akaba ariwe ubatwitira, akababyarira… Agahuriza intanga mu birahure maze hakazavamo abana… Agahima ngo Imana maze ngo agateza umwuka abagabo basambana n’abandi bagabo, n’abagore bagasambana n’abandi bagore. None yahanitse cyane ndetse ngo ni
