ntawakwiterereza intambara n’Abamalayika. Mu ngabo ze nta malayika n’umwe urimo, ahari yaduha CV ye.
Niyo mpamvu mbivuzeho, ntirengagije guhugura cyane abategetsi b’u Rwanda bize cyane, ariko muri bose nta wiganye n’Imana noneho ngo ibe iya mbere maze we abe nk’uwa 1. 000. 000. 000. 000. Bene uwo ntawe umva ko bagira ngo iki. Na biriya bya ba Papa b’i Vatikani bishyiraho bakigira ba «najyuwa, buriya Papa iyo yiherereye nawe ariseka. Ngo ntajya yibeshya, ntabeshya, ntanabeshywa? Sibyo, kuko itabeshya, ntiyibeshye, ntinabeshywe n’imwe yonyine : ni Imana Uwiteka Nyiringabo waremye ijuru n’isi wenyine. Bariya baba barabicuritse babishaka byo kwiyogeza gusa bishuka, bakazarangiriza i Gehinomu, barabonye ibyubahiro byose by’isi, ariko bakaba boretse imbaga itabarika y’abafana b’abayoboke babakurikiye buhumyi.
Gufata iby’Imana ukabyishyiraho, uba wibeshya cyane rwose. Irindi zina ryawe uba witwa Herode, nawe ntibyamuguye neza kuko yahindutse inyo. Ndavuga ibyubaka bishobora no kutugeza ku mahoro arambye, hatarimo guhangana cyangwa se impaka. Kwemera ibyo Leta yiyita iy’ubumwe ivuze byose n’iyo byaba birimo kuyiroha wowe ukaba uzi ukuri ukabyihorera ugategereza igihe bizahirimira kuko wigirira ubwoba wanga no kwiteranya ngo bitaguturukaho, wari ufite uburyo byakosorwa, ni wowe waba uri : inyangarwanda, inyangaleta, umugome kabuhariwe, ruharwa… Wavuzese akakwica? Ubuse abapfuye bose bari bavuze? Umwe yigeze kumbwira ati erega tuzi ubwenge bw’uko ibintu byagenda, ariko Kagame uri hanze aha ntahugurwa, ntagirwa inama… Benshi bazirako hari icyo bamukosoyeho. Mumusengere.
Ni kimwe nk’aho nigeze kubwiriza biriya by’ubwiyunge (simpavuga) maze mbabwiyeko abahutu nituramuka tudasabye imbabazi Imana izatubumbira hamwe n’abatutsi ikadukubitira hamwe. Maze mbona bakeye ku maso aho guhinda umushyitsi baravuga ngo naba nabyo, iduhaniye hamwe n’abatutsi ntacyo wenda tugashiraho twese ariko umututsi adasigaye ategeka wenyine muri iki gihugu. Basi iduhanire hamwe n’abatutsi. Ariko nabo bahanwe.
Mbese n’ubwo twashira twese ariko n’abatutsi nabo bakabigenderamo. Naratangaye ! Abatutsi baracyariho umwuka wo gushira! Ubwo abahutu bemera gushira ariko bagashirana n’abatutsi. Mbega urwango rurenze ubwenge! Mbega inzigo!
Iyo nayo ni imyuka izerera mu birebana n’Ubumwe n’Ubwiyunge bwa Komisiyo. Reka nkomeze ku birebana no gutinya Leta ya Kagame cyane bikaba byaranaviriyemo benshi guhahamuka. Iyo nza kuba nari narakijijwe mbere igihe cya Repubulika ya kabiri, ngahabwa mission nk’iyi mba narigize umujyanama wihariye wa Habyarimana. Nari gukoresha uburyo butangaje nkamugira inama
