373

Gahini maze bagahera ahongaho, ariko bararangaye bubaca mu myanya y’intoki bwigira za Uganda na Kenya. Maze nyuma yaho inzara zica ibintu. 

Nanone bari gufatira muri izo nzara bakinginga, bakazongera gufatira nyuma ya jenoside ariko barabanje gufatira muri 1959. Iyo hari inzara, ibyorezo, imyuzure, intambara, amakimbirane anyuranye, Imana iba irimo kuvuza amahoni iti «mwihane mbababarire dore bimeze nabi». Iyo badafite umutima nk’uw’ab’i Nineve ngo bahite baca bugufi n’iyonka, uhereye hejuru ukageza hasi, haba hasigaye kubasekura kugirango bumve neza. Ntawabyifuriza abantu Imana yaremye. Guhanwa n’Imana yarabanje kukuburira biragatsindwa nayo. Bizana umujinya, ni nk’iyo wakomeje kwiyama umwana akanga, iyo umuhannye uramubabaza cyane, uramutimbura kuko aba yakuruhije, yagusuzuguye yakwambuye icyubahiro. 

Nk’umukristo wejejwe ku bw’amaraso ya Yesu Kristo, urasabwa kuba «UMUHUZA-MWUNZI». Saba Imana amavuta yari kuri Yesu igihe yagiraga umutwaro wo gucungura isi, akemera kuba Umuhuza-Mwunzi. Ntacyo wakora udafite umutwaro; banza umenye icyo ushaka, wowe ntusabwa gucungura isi uzacungura ibihwanye nawe. Mwebwe mwiyita Abanyarwanda, muhutu, mututsi, mutwa, aho uri hose usabwa kugira icyo umara; «GIRA ICYO UMARA MU GIHE GISA N’IKI». 

«15Ijambo ry’Uwiteka ryongeye kunzaho riti 16“Nuko mwana w’umuntu, wishakire inkoni maze uyandikeho uti ‘Ni iya Yuda, n’iy’Abisirayeli bagenzi be.’ Maze ushake indi nkoni uyandikeho uti ‘Ni iya Yosefu, inkoni ya Efurayimu n’iy’inzu y’Abisirayeli bose bagenzi be.’ 17Maze uzihambiranyemo inkoni imwe, kugirango zihinduke imwe mu kuboko kwawe. 18Maze igihe abantu b’ubwoko bwawe bazagusobanuza bati ‘Mbese ntiwadusobanurira impamvu z’ibyo?’ 19Uzababwire uti ‘Uku niko Umwami Uwiteka avuga ngo Dore ngiye kwenda inkoni ya Yosefu iri mu kuboko kwa Efurayimu, n’imiryango y’Abisirayeli bagenzi be, maze mbashyire hamwe n’inkoni ya Yuda mbagire inkoni imwe, babe umwe mu kuboko kwanjye.'” 

20“Kandi inkoni wanditseho zizaba ziri mu kuboko kwawe, uri imbere yabo. 21Maze ubabwire uti ‘Uku niko Umwami Uwiteka avuga ngo 

• Dore ngiye kuvana Abisirayeli mu mahanga bagiyemo, mbateranirize hamwe baturutse impande zose, maze mbazane mu gihugu cyabo bwite. 

22Nzabagira ubwoko bumwe mu gihugu ku misozi ya Isirayeli, kandi umwami umwe niwe uzaba umwami ubategeka bose. 

Ntabwo bazongera kuba amoko abiri ukundi, kandi ntabwo bazongera gutandukanywa ngo babe ibihugu bibiri ukundi,