gutekereza neza kwemera no kwirengera ingaruka zose, kandi ukabibamo udahubuka ngo wangize byinshi. Kuko ntibyoroshye kuyoboka ibije hari ibindi wari umenyereye.
Ngicyo ikigamburuza benshi. Imana igeze aho iti mwese muri abapagani, mvugije Impanda ntawe natwara, muri inkomere nsa impande zombi murarwaye, maze buri gihe umutwaro ukiyongera w’impande zombi. Nk’ubwo nari narananiwe kuvuga Province, mvuga Perefegitura, District irambangamira mvuga Komini, na n’ubu ndacyavuga kuri Segiteri. Birirwaga bankosora bararushye, ariko hari abanzi bakabiseka ngahita nitwa intagondwa n’ibindi. Ntibyoroshye gupfa kwibagirwa ibyo wabayemo. Ibyo nahuye nabyo, ibyo nabwiwe n’abiyita abashumba, n’abakirisito muri rusange, cyeretse byihariye umwanya wabyo, ariko ikigendererwa ni : UMUTI NYAMUTI. Reka noye gucukumbura cyane hatagira n’ibigondamye bibyumva bikigondora bikarakara kuko ntibirakira ibikomere by’ibyuririzi. Aho mariye kumenya ibibazo, niho nasobanuriwe n’Imana itsembabwoko icyo aricyo, no kwihorera icyo aricyo, imivumo igendana n’abakoze itsembabwoko aribo bahutu, n’imivumo igendana n’abihoreye aribo batutsi. Ibi ni ukuri guturuka ku Uwiteka Imana.
ITSEMBABWOKO IMANA IRIBONA ITE?
Imana yemera itsembabwoko iyo hari ubwoko, igihugu, agatsiko gahuje ubwoko cyangwa ibindi bahuriyeho bakajya hamwe bakiyemeza kumaraho abandi, ubundi bwoko. Ndaguha urugero rumwe gusa usanzwe uzi. Itsembabwoko ry’abayahudi ryakozwe n’abadage bayobowe na Adolphe Hitler w’umudage, mu buryo bw’Umwuka ryitirirwa abadage bose. Ntuzanemo gatozi. Kuko biriya wabyanga wabyemera abadage ni abajenosideri imbere y’Imana, cyeretse niba barihannye ku buryo Imana yabababariye jenoside bakoreye abayahudi. Sindabimenya neza. Ibi nabyo nabivugaho byinshi ariko si igihe. N’ubwo wowe wavuga ko ngo ari ugukabya, ngo ni ukubera kutabyumva. Icyo utazi jya ukibaza, nukibaza uzajya ukimenya, n’ukimenya uzajye aba aribwo ugikora. Kuko aho ubwenge bwawe bwinshi bugarukira, niho ubw’Imana bucyeya cyane butangirira, maze bukaguhanikira. Watangira gucanganyikirwa ukabyita iby’abasazi, ariko ndakumva.
Abadage bakoreye itsemabwoko abayahudi mu ntambara ya kabiri y’isi yose, kandi biracyari imbere y’Imana na n’ubu. Impamvu nuko nk’igihugu batigeze bihanira Imana n’abayahudi n’isi yose; kuko kugeza ubu ni umudage umwe ku giti cye cyangwa se agatsiko k’abakirisito kihana kakihanira n’igihugu, cyangwa muri za disikuru abategetsi biyerurutsa. Ndabazi! Ariko ntakwihana rusange kwabaye kw’igihugu cy’Ubudage ku mugaragaro; niba byarabaye wamfasha ukanyereka igihe byabereye, ariko kuberako itsembabwoko ari Inzigo, ntiripfa kuvaho gusa. Ku Mana, Abadage ni nk’Interahamwe,
