atabafungira amazi n’umuriro na gaz. Ngo kuberako abahutu ari benshi. Bintera umujinya biriya. Biragaragarako abanga ko twihana Rusange ari abafite inyungu mbi, bashakako imbaga yose Imana itayibabarira.
Hari umutegetsi umwe yihaye ibyo kuntera ubwoba ngo sinzongere kuvuga ibya «Rusange y’abahutu», ndamusaba ngo anyandikire ibaruwa nyereke Yesu mbe nduhutseho guhora nsakuza nta na za jus nyinshi mfite zo guhora nywa. Aranga ngo nzagwa ku bandi. Kandi nari mfite ikindi cyaha gikomeye cy’uko nanze kujya muri FPR bari banzaniye n’uwagombaga ngo kumbyara muri batisimu y’Icyama. Maze ndwana inkundura y’amagambo birabayobera.
Reka tugaruke kuri «Rusange». Nonese niba bariya bari Arusha banga kwemera nuko batabizi? Sibo babipanze? Ntabwo bazi uko byagenze koko? Nuko se batabikoze? Si ukuruhanya gusa kandi bo banirushya no kurushaho, kuko nibo bafunze sijye, nanjye mfite ibyo mfungiyemo kubera ubwoko ariko bidahuje imibabaro nk’iyo bafite, kuko jye sindajya mu buroko ngo mpameyo. Ubu se ko hagiye habaho kwihana kwa «rusange» gato cyane wenda nka rimwe nko kuri stade cyangwa mu nsengero hamwe na hamwe cyangwa se muri za gereza. Ko byabaga ari akanzu Imana inciriye mu ntambara nyinshi, aho siko gahenge twagize? Ibyo se murabizi ko muzi guhinyura ibyo mutazi.
Ndumva wenda waba wumvise. Urugero rwa Daniyeli na Nehemiya rwose byabasubiza cyeretse niba hari ibindi mukurikiranye. Bariya bana bitwa ab’Interahamwe bikazakomeza gutyo? Impunzi zose ziri hanze zikazahamayo? Zigahora zitukana zigaragambya? FDRL igahama Kongo mu mashyamba? Ntangira gukosora kino gitabo ingabo z’u Rwanda zari zongeye kuva muri Kongo zivuye kwirukana bamwe no gucyura abandi bari muri FDRL. None zongeye kandi gutungwa agatoki n’amahanga ko arizo zishyigikiye umutwe w’inyeshyamba z’abasirikare b’abanyekongo bavuga ikinyarwanda ziyise M23, urwanya Leta ya Kongo. Bashigaje gusubirayo.
Ibuka nayo igakomeza guhahamura abantu? Kuko iyo icyunamo kigeze, bamwe murabizi byose biragaruka uko byakabaye. Ntimubizi se? Gacaca igakomeza ntizarangire igize icyo igeraho? Ubu ndimo nsoza kwandika iki gitabo Gacaca nayo irimo gusoza, ariko niho bikomeye kuko byabaye akavuyo. Satani ararwana inkundura harimo kubeshyerana kwinshi. Abahutu barimo kubeshyera bene wabo cyane kubera rusange ibazunguza. Abacitse ku icumu nabo hari byinshi batandukiriye kubera kwihorera kuri buri muhutu wese babonye, batunga intoki. Bafungishije benshi, bicishije benshi. Namenye ko hari n’abavuye hanze nyuma ya jenoside nabo bashinja muri Gacaca nk’abari bahari. Ni akavuyo!
