8 gusa bacitse ku icumu ry’amazi. Babandi bavugango Imana ntiyica rero, ntibamenyeko agahenge tugira ari ukubera Yesu, abo nabo bumvireho. Niyo mpamvu mbasaba ngo mumwakire ajye abarengera. Uzi kubaho uri umunyabyaha, uhora uhamagazwa mu nkiko, nta avocat ugira.
Ubwa kabiri nanone ni umuntu wabitangiye. Ibyaha bya Sodomu na Gomora byayiteye umujinya abagabo batangiye kurongorana bashaka no gufata abamalayika ku ngufu. Loti agomba kubahongera abakobwa be b’amasugi, ibyo bigabo biranga, Imana yanjye yaremye ijuru n’isi ivuga irya nyuma, noneho ntiyazana amazi izana umuriro. (soma Itangiriro igice cya 19) Hariya hasigaye Loti n’abakobwa be babiri kuko n’umudamu we yahindutse inkingi y’umunyu, akebutse kureba inzu ye i Nyarutarama kandi Imana yari yavuze ngo barebe imbere ntibakebuke. Abakwe ba Loti bo ngo kuva yababwira ibigiye kuba baramusetse bikomereza kwinywera inzoga; umuriro wabasanze mu kabari. Nta mikino yari ihari kuko Imana ntijya ikina. Aha nanone za nkundarubyino ziba zidasobanukiwe, zitazi ko Imana ihana, ishobora no kwica, abo bajye bumviraho.
Abemeye ko abagabo batingana n’abagore bagatingana nabo bararye bari menge, kuko nanone isi izashya nta kabuza. Kandi ibizayotsa, umwana w’umuntu uzashya niwe wabyishakashakiye arabirunda byitwa «siyanse na tekinoloji». Byonyine intwaro za kirimbuzi ziri mu bubiko bw’ibihugu byateye imbere mu majyambere, ubwazo izo ntwaro zakotsa abatuye isi mu minota mikeya. Imana irabareka, ibabwira iti muje… ja… ja… ja.., yarangiza iti «basi mwagonje…».
Ahandi ni igihe cyose Abayisirayeli bagiye bikundira ibigirwamana n’ibindi bizira yari yarababujije iti nimutanyumvira nzabatataniriza mu mahanga. None dore bavuyeyo ejo bundi muri 1948, kandi n’ubu intambara ni zose hagati ya bene Aburahamu (Abarabu n’Abayisirayeli). Nta mahoro bigirira kuko byose biri mu ngaruka zo kunyuranya n’Imana yabo. Reba imivumo iri mu Balewi 26:14-45 no Gutegeka kwa Kabiri 28:15-68. Iyi mivumo yose nibyo bihano bihanitse biba muri Bibiliya kandi nta jenoside irimo.
Ahandi tubona itsembabwoko ryari rigiye kuba ni igihe Hamani ategura kumaraho Abayuda bikaburiramo kubera guhara amagara kwa Esiteri. Icyo gihe nta Muyuda wapfuye ariko Hamani n’inzu ye barashize. Ndabaza ba bandi bakunda za «gatozi» icyo uriya muryango wa Hamani wose wazize, n’iki?
Turacyari ku matsembabwoko. Indi ni igihe Uwiteka ategeka Sawuli kumaraho Abameleki bari abanzi b’Imana maze arokora Agagi n’izibyibushye, nawe yakoze itsembabwoko ry’Abameleki.
