429

byo kuba Perezida nibyo nita kuremekanya, bifite indi dossier mu ijuru bidafite aho bihuriye. Byitwa ubwiyunge bucuritse, gusaranganya, iringaniza, byitwa «batagira ngo» (abazungu). Nawe imyaka 5 yamaze ku ngoma yayishyuriye muri gereza, hagombaga kugira ikimugaragazaho gutandukira. Ibyo bapfuye nta gaciro bihabwa, buriya ni agasuzuguro. Kuko si ukuba umuhutu gusa byongeyeho kuba umukiga w’umushiru byamwamburaga ubutegetsi ako kanya. Ubwoko bwawe bwakora itsembabwoko, kandi mwibuke nibo bari ku butegetsi igihe cy’ingoma ya Habyarimana, warangiza ngo ubaye Perezida nta kindi kibaye? Nta n’uwihannye n’umwe? Nawe ntiyigeze akoresha umwanya yari arimo ngo yihane, kandi byari kugabanya imbaraga z’ibirego bya Satani. Ubwo si ugushinyagura koko? Kandi ku mpande zombi. Ariko ntabwo Imana yari ibyitayeho, yo yireberaga umututsi utashye, warushye w’umugome kubera imiruho, urakaye cyane wigarukiye ku gipimo cye cya 2, umwuzukuruza, umwuzukuru cyangwa umwana wa babandi bo muri 1959. Rero wabyanga wabyemera, Kagame niwe Imana yari ihanze amaso na n’ubu niwe iyahanze. Umwana wa babandi abahutu (ba data) birukanye muri 1959 niwe Imana yashakaga ngo apimwe nawe. Wenda bari bashyizeho umuhutu ngo bigaragare neza ariko wapi! 

Abantu bati ni agakingirizo harategeka Kagame yewe. Ahubwo na Minisitiri w’intebe nawe ni umuhutu na n’ubu niko bikimeze, harimo n’abandi bahutu benshi mu butegetsi ariko abatutsi nibo bari ku gipimo. Nkunda imiterere «caractère» ya Bizimungu, ni umwihanduzacumu. Iyo aza kuba umuvugabutumwa yari guhangana n’Abafarisayo, n’Abasadukayo. Ni icyihebe kabisa. Igihe ashinga ishyaka nabuze aho nkwirwa. «PDR UBUYANJA» ni nka «RWIGERE URUMPE» ya BIKINDI. Umva neza ko ari umututsi wari ugeze igihe cyo gupimwa ari nacyo gipimo cya nyuma cy’Imana ku Rwanda ku birebana n’ubutegetsi, n’amoko. Ube uretse kwibaza byinshi udacanganyikirwa utarumva ibindi. Kandi umvaneho amenshi. N’iyo Kagame yashyira abahutu bose mu buyobozi bwite bwa Leta yiyita iy’Ubumwe, ntacyo byahindura ku gipimo cya bene wabo, no ku gipimo cye bwite. 

Yesu arashaka Intebe y’icyubahiro mu Rwanda ku neza, arashaka ubuyobozi ni byanga azabufata ku ngufu. We ntawe ujya yiyumya ngo arwane nawe n’uwagerageje cyera mu ijuru witwaga Lucifeli, Malayika niwe wamukubise incuro. Arashaka u Rwanda aruhawe n’abatutsi. Jye nzi impamvu ariko wowe ntuyizi. Aba batutsi bagomba guha Yesu u Rwanda cyangwa bakibonanira. Ariko baranyura hehe ko inzira abahutu bayifunze? None na bene wabo bashwanye batangiye kubabambira. Ko mbona hari ikibambiye ubu butegetsi bwa FPR. Arakina yerekeza mu rihe zamu Paulo Kagame, ko ndeba n’abakinnyi b’ikipe ye batuzuye. Benshi bahawe amakarita y’umutuku. Kandi umutoza ariwe Paulo ndabona asa n’unaniwe cyane. Yatangiye gupanga abakinnyi mu myanya itari iyabo