433

ntasohoke mu binyamakuru iminsi mike yakurikiyeho igihe bajyaga bamusohoramo buri gihe ngo asambana na ba Musoni bombi. Ibya Ndayisaba ntiturabimenya neza. Nabyo biraje ntibizatinda. 

Nari nanibagiwe Musoni Protazi umenya nawe yarayoboyeho MVK. Impamvu si uko aribo bonyine bakora nabi kuko rwose hagomba amajyambere kandi koko abaturage hari igihe bakabya nabo baba bashonje. Ariko ntibikuraho ko imivumo y’abasenyewe ifata n’ubwo baba barabyubatse mu mafuti nyuma y’igishushanyo mbonera cy’umujyi cyakozwe na Singapour. 

Ikibitera ni akavuyo k’imyuka ya hariya ibasama. Ni imyuka ihari y’imizimu yahasigaye, n’imandwa zahashinze imizi, ni uruhererekane rwa za Nyabingi bahubakiye bahatongera ko uzahagera wese uretse bo azahita amererwa nabi, kuko cyera yari Perezidansi ya Repuburika. Hatangiwe ibitambo byinshi, harimo n’iby’abantu. Wowe ukomeje kuvuga ko wasenze bikavaho? Ndayizi. Iriya MVK, rimwe nigeze kwirirwayo, ndarayo kandi sinkubwira impamvu. 

None rero ngo wajyaho ugapfa kwicara gusa ngo urayoboye, ngo «Njyanama yabyemeje»? Maze ukanicara aho Habyarimana yicaraga, undi aho Sagatwa yicaraga n’abandi. Rahirako bamwe bahakora batajya barwara imitwe idakira kandi n’abana babo bagahora kwa muganga. 

Rahirako abagabo badashwana n’abagore babo n’abagore bagashwana n’abagabo babo. Wambwira ngo biri hose, ariko ba uretse gusubiza ubanze utekereze neza, kuko ibyo nkubwira nʼ’ukuri. Hari n’indi myuka… Reka yo nyihorere kuko utangiye impaka. Ahubwo kuba badasara barakomera. Buri gihe hagomba kuvuga induru. Igihe cya Kabandana navuzeyo ubutumwa mbabwirako bagomba kuheza. Ubu nkosora iki gitabo bwa nyuma arafunze. Kandi mwitondere n’imirimo y’ibibanza nayo irimo abazimu benshi niyo mpamvu biteza akaduruvayo. N’ahandi witonze wahasanga imiziro yaho. Ibibanza bitera inzangano na ruswa nyinshi ntubizi se? Wagirango habamo ibisazi, hari n’ibigo benda kwicanira bakarogana, bakabirwanira, abantu bakahatesekera bagafungishanya. 

Igihe bagurisha (privatiser) Electrogaz naratakambye nti ntawe ugurisha amazi n’umuriro ariho umuhamagaro ngo abyihere amahanga (Abadage), ninko gutanga umwuka n’umutima n’amaraso. Bati ariko kuki wanga amajyambere na Vision 20/20 ? Uri inyanga Leta, uri MRND na CDR na FDLR na FOCA. Nti wapi muragurisha amazi n’umuriro birapfa. Bati : tais-toi. Igipinga gusa!. 

Mbere yaho nari narababwiye nti mwitondere amazi n’umuriro, hari ibyo babikoreyeho. Bati uri IGIPINGAMIZI. Nti sawa muzaba murarora. Hatangiye ikibazo cy’umuriro abo twabivuganye baribuka, ariko ntacyo babikoraho kuko iki ni igihe cya PRIVATISATION,