454

ntibazababeshyeko beretswe amahoro kandi ntayo. Muramenye mwa bategetsi mwe ntimuzizere abapfumu ubushize baratubeshye ngo tuzabakubita incuro. Ngo tuzakubita incuro Inyenzi. Muramenye dore ndababwira icyabahesha amahoro ko ari ukwizera Yesu Umwana w’Imana. Ikibazo nuko iyo umuntu ababwije ukuri ariwe mwanga ngo arakura imitima abiyita Abanyarwanda kandi ntayo baba bafite n’ubundi iba yarakutse cyera. Ikibazo nuko mwemera abababeshyako ntacyo bitwaye akaba aritwe bahindura Inyanga-Leta. Kuko nta nyangarwanda «y’uwiyita Umunyarwanda» ibaho. 

Ndasaba Imana ngo abategetsi b’igihugu bakizwe bizere Yesu babashe kuyobora neza. Abategetsi mwirinde abababeshya ngo ni amahoro kandi ntacyari cyayazana, tubeshejweho n’imbabazi n’ubuntu, no guhora Imana yongera agahe ku bw’intore zayo ziyitakira amanywa n’ijoro, ariko bigera igihe bikarangira kuko birabanza bigategereza. Turi mu gihombo cy’imbabazi, kuko turi munsi ya zero. Imana ibidufashemo. N’amarira yanjye afite uruhare mu gutinza gutikira kw’abiyita Abanyarwanda. None ndabona kurira byahagaze. Ndongeraho ikintu benshi batazi : Iyo umuhanuzi ahanuye atumwe n’Imana ati Imana iravuze ngo mugire mutya nayo izagira gutya, icyo gihe Imana itegereza ko bumvira ibyo umuhanuzi yababwiye, niba ari ibyago yari yavuze ikabireka. Ariko iyo umuhanuzi ahanuye bakamusuzugura nk’uko mu Rwanda bikunze kugenda, n’ahandi ni uko, na cyera niko byagendaga, ariko twe by’umwihariko turakabije. Iyo basuzuguye umuhanuzi Imana irareka ibyo yavuze bibi bigasohora, bikabaho kugirango abazasigara batazagirango ni umunyabinyoma, maze ikamwubahisha. Nyuma hakazakurikiraho bya bindi tumenyereye ngo uziko kanaka yari yarabivuze di? Imana yubahiriza abagaragu n’abaja bayo kuko bitabaye ibyo ntacyo byaba bimaze, ari Imana ari n’abahanuzi twese twahinduka abanyabinyoma. Ntishobora gukora ikintu nk’icyo rero, ntimuzibeshye. Iti nimugire mutya nanjye nzabagenza gutya, tuti oya ahubwo turagira dutya. Icyo gihe icyo yavuze yakora tutabikoze kiraba byanze bikunze. Kandi ariyo, ari abahanuzi, ntabwo tuba twishimiye ibyo bibi. Ahubwo Imana igarukana Icyubahiro cyayo ikubahiriza n’abahanuzi bayo. Ngayo nguko. 

Ndasaba abahutu bari mu nzego z’amadini n’abari mu butegetsi bw’igihugu gufata iya mbere bakabanziriza abandi kwihana kuko nibo bica ibintu. Bagize icyo bakora byatinyura n’abandi. Biteye n’isoni kubona kugeza ubu nta bahutu bari bemera ngo bihane ku mugaragaro, ndavuga abo nyine baba intangarugero, simvuga abikiriza ubwabo bugingo gusa. Birababaje kubona buri wese iyo Gacaca imuhamagaje yisobanura n’imvugo y’uko nawe yahigwaga cyangwa ko yahishe abatutsi, bishaka kuvugako ari umwere. Murabona se Imana yabyihanganira? 

Niyo mpamvu nsaba buri muhutu wese iyo ava akajya ushaka imbabazi n’amahoro no kubaho n’abazamukomokaho, uwo nguwo