Kongo-Zayire bakaba bavugango ni ukubera intambara. Nonese nta bacitse ku icumu bihoreye? Ngo mu ntambara ni agasasu kabacikaga? Koko? Muba bazima cyangwa?»
Nti mbabarira Malayika rwose ibyo ni INGENGABITEKEREZO ya jenoside uzanye, ni amacakubiri kandi mu Rwanda birahanirwa ndetse cyane. Sinshaka gufungwa «BURUNDU y’AKATO». Ati kuki bagomba gushyiraho «Inyoroshyagihano» ngo babone kwemera? Ndasubizango pfobya jenoside wenyine ubizire, jye sindimo. Abantu bakora itsembabwoko maze bakabahemba «Inyoroshyagihano». Nti mbabarira nsinzire batazagirango najye niko mbyumva. Kirazira ko uwiyita Umunyarwanda avuga umuhutu cyangwa umututsi.
Kuko hari n’abitirirwa izina ry’Imana batangiye kwemeza ko nta moko abaho. N’umuyobozi wa Ibuka nigeze kumva abisobanura. Ngo ni ukubera umurongo wa politiki waciwe kandi ntawe uwurenga (cyeretse jyewe). Ati ari abahutu ari abatutsi ari abatwa mwese ibyaha byanyu birakabije. Nti se mwebwe mupimye musanga ari ubuhe bwoko bufite ibyaha byinshi? Ati «Yesu aracyagukeneye muri iki gihugu mu kazi ke doreko ukunda kubaza; ndabikubwira ariko ntubivuge». Nti Sawa! Ati ntuziko iyo uvuze ngo abahutu bihane batangira kuguhiga? Wavuga ngo abatutsi bihane bakaguhamagara muri CID ngo ubisobanure? Uramutse uvuze ko abahutu aribo bafite ibyaha byinshi abatutsi bahita bishima, bibeshyako ari abamalayika batacumuye bavuye mu ijuru. Uvuze kandi ko abatutsi aribo bafite byinshi, Mana yanjye wabisobanura biruhanije, gutabarwa kwawe kwava mu ijuru; kandi uvuze ko abatwa aribo bafite byinshi waba ubahimbiyeho ko nta mbaraga bagira nabyo wabizira; wabishyira ku banyekongo byafata Abafransa. Malayika ati ibyaha bya buri shyanga biri imbere y’intebe y’imanza y’Imana, ceceka rero agatinze katazahera n’amenyo ya ruguru.
Ibyo mu Rwanda bindambiye mu nzozi musaba guhindura aranga, mpagarika kumubaza, ariko we akomeza kuvuga. Arongera agarura dosiye y’amadini, za “churches” kandi zindambira kubi : ibyo gusenga bicuritse, gusenga babogamye, gushima Imana batihannye, cyangwa ntibanashime, gukorana mu buryarya, guhuzwa n’abazungu na Leta. Mbona Malayika ari gatumwa ko namwihoreye agakomeza kuvuga, asigara avuga wenyine ndisinzirira.
Haza uwundi w’umunyamahane ati kanguka uruhukeho gato nanjye hari Ibinzanye. Ati wirirwa wibaza impamvu mudahuza na ba Nyakubahwa biyita ba Réverends b’Amadini? Ati ariko uzasobanukirwa ryari wowe ko ufite umwuka wa Eliya na Mikaya na Yeremiya.
Nsaba gusinzira kuko nicyo kindinda imanza. Ati ni ukuberako abenshi ari ba Bwoba, abandi ari Abidishyi, abenshi ari ibisambo. Malayika yakomeje avuga wenyine namwihoreye ngo abe ariwe
