524

abazaba barakoze imirimo myinshi myiza nk’iya Mama Tereza w’i Kalikuta, cyangwa ibikorwa byinshi by’amajyambere. Na benshi bubatse amadini y’inkuta enye ngo nizo nsengero z’intangarugero, ngo zihesha Imana icyubahiro, ukagirango iba mu mazu yubatswe n’abana b’abantu. Yarivugiye ngo ijuru niyo ntebe yayo, naho isi niyo ishyiraho ibirenge, ni urubaho irambirizaho. Nyumvira nawe, none ngo barimo kuyubakira amazu meza koko? Na n’ubu iyo myuka iracyahari, ubonye no ku musaraba koko. Abo ni babandi baba bageze mu rupfu bakanga bagakomeza ubugome bwabo kandi bahawe amahirwe ya nyuma na nyuma yaho, maze bakarimbuka bagitukana, bagicyurirana, bagasamba bamenagura ibintu, bagapfa batuka Imana, kandi baba barahawe amahirwe ya nyuma, ewe na nyuma yayo. 

Ibyakozwe n’intumwa 12:20-23, hatubwira iby’ubwibone bwa Herodi. Abibone baragwira, abagome bakarusha. Herodi ngo yamaze kwicisha intumwa Yakobo inkota arashyekerwa ashaka no kwiyongeza na Petero, maze ahamagaza inama rusange y’abaturage «y’umutekano», baraterana ashakako abaturage bose babanza bakamuhimbaza barangiza bakamuramya bakanamusingiza, bagakoma n’amashyi menshi cyane. Maze Satani aramusiga aramunogereza atangiye kuvuga abaturage bariyamirira bati noneho si umwami Herodi urimo kuvuga ahubwo n’Imana ubwayo, nawe ngo yumva bavuze ukuri asanga koko ari Imana. 

Ariko muri ako kanya Malayika ahita amukumbanya ahinduka inyo. (Ibyakozwe n’Intumwa 12:20-23). 

Imana ku cyubahiro cyayo ntukoreho, irakureka ugatumbagira ukagirango ntibona, ugasigara wibwirako ari wowe ufite isi n’ijuru mu biganza, umunsi umwe uzahanantuka kuberako wihanitse cyane. Bizivugiza cyane twese tubimenye dutinye, kuko n’ubundi twatangariraga ubuhangange bwawe. Kuko kwicisha bugufi bibanziriza gushyirwa hejuru ariko, kwihanika bikabanziriza guhanuka cyane. Irakubwira nka wawundi ngo co ja! Co ja! Co ja! Yagera aho iti «bashi wagonje!» Kandi uba warangije kugonga koko. 

Dukunze kuvuga ubutumwa twagera ku bihano bati sigaho Imana yahanaga cyera ubu turi mu buntu busesuye, Yesu yarapfuye yarazutse ntimukadukure umutima. Muvugeko ari amahoro gusa. Nonese Herodi ni uwa ryari? Ananiya na Safira se ni aba ryari? Herodi yarantangaje, wagirango nta mahirwe ya nyuma yahawe. Ariko ucukumbuye usanga yarayahawe igihe yicishaga Yakobo inkota, abirengaho ashaka no kwiyongeza na Petero, maze nyuma y’amahirwe ya nyuma agwa inyo. Agomba kuba yarahambwe biruhanije. Kandi hari n’inzika Imana yari yaramurwaye. Uriya muryango wo kwa ba Herode, kuko ni umwana wa Herodi uriya waciye igihanga cya Yohani umubatiza, akaba ari umwuzukuru wa Herode wakindaguye abana b’i Betelehemu ngo ashakamo Yesu,