528

mu gihugu abandi barabyanga, bararwana, iyo baza kwemeranwa, MRND ikemera ibya FPR, MRND hari inyungu yari gutakaza, maze yanze ihomba byose. Iyo FPR nayo iza kwemera ibya MRND nayo yari guhomba byinshi, habayeho rero kutumvikana. Nyuma ngo Habyarimana yaje kwemera aranasinya, ariko inyangabirama ziramwica kuko niwe wari ikibazo. 

Jye nkunda abatumvikana. Impamvu : iyo abantu bahuza 100%, haba harimo ikibazo gikomeye hagati yabo, inyuma haba hihishe uburyarya, ubwoba, n’igitugu. N’ikimenyimenyi uzarebe uko birangira. Ngaho mbwira ukuntu idini ryiyita Itorero na Leta yiyita iy’ubumwe bahuza. Keretse bamwe bemeye kugendera munsi y’ubuyobozi bw’abandi, nabwo biba ari ku itegeko. Kuko buri gice. kiba gifite ibyo gitsimbarayeho. 

Ntabwo abantu bahuza kuberako badateye kimwe, ntibahamagarwa kimwe, umubiri n’Umwuka, wenda bamwe bapfa kubyemera kubera ubwoba cyangwa izindi nyungu zinyuranye, ariko ntabwo abantu bahuza kuri byose kuko : «Yego Mwidishyi» ni dayimoni. Ahubwo iyo bafite intumbero imwe bahuriza kuri iyo ntumbero, ariko ntawe utekereza nk’undi kuko badafite ubwonko n’umutima bimwe. Cyeretse tugiye mu buryo bwo mu Mwuka, niho iyo Umwuka w’Imana aje ateza guhuza ku kintu runaka, uretse aho ntahandi ku isi wambeshya ngo bahujije ibyiza. 

Umwe aremera kubera inyungu runaka ariko nta guhuza, cyeretse nanone iyo bari muri wa mwuka w’igihe bubakaga umunara w’i Babeli, igihe abantu bashakaga guhinyuza Imana, cyangwa igihe mu Rwanda bateraga hamwe bagahuza umugambi wo kumara abatutsi. Dore ahubwo icyo nkundira ab’isi b’abanyakuri kwabo; umwe azana ibye, undi ibye noneho bagashaka aho bahurira, icyo bahuriraho, n’ubwo baba batacyemeranwaho ariko bakihangana, kandi ngo ntihagire uryamira undi. Aho niho hava iringaniza, za Forums, n’ibindi bisa nabyo kubera inyugu za politiki. 

No mu isi ntibahuza none ngo idini ryiyita Itorero niryo rizahuza n’isi? Mfite kamere yanjye, tuvugeko nkunda ibara ry’umutuku, wowe ukunda ubururu, hanyuma impamvu yatumye tuvuga iby’amabara n’iyihe? Tugashakashaka kuko turi mu gihugu kimwe tuzarubanamo, kuko twese turi Abanyarwanda, tugomba kwihanganirana bituruhije, ariko wanze ukunze njye nkunda umutuku wowe ni ubururu. N’ubutaha tuzabisubiramo, ariko kuko twese tugomba kubana mu gihugu, nzihanganira bingoye ubururu bwawe, nawe wihanganire bikugoye umutuku wanjye, turubanemo kugeza igihe tuzabihagira, tukajya ahagaragara, kuko biratinda ntibihera, ni nko kugupfuka ku mazuru kandi ukeneye guhumeka. 

Reka turebe ibyo Itotero rya mbere ryapfuye n’Abafarisayo n’ubutegetsi bwabo icyo gihe. Soma igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa