540

mu bitsina; ibibero by’ababyeyi babaze. Imana yibutse mbere ya za 1959 na nyuma yaho; yibutse amarira impunzi zarize; yibutse uko yabagaruye mu Rwanda; yibutse uko bayihemukiye bahageze, itangira kugira agahinda kagiye gukurikirwa n’umujinya. Imana yibutse uko yirukanye umwami, ikavanaho Repubulika ya mbere, ikirukana Repubulika ya kabiri ya Habyarimana amanywa ava, ikemera ko iya gatatu ya Kagame ijyaho. Imana yibutse ukuntu yategerejeko bavugako ariyo yabahaye igihugu ku mugaragaro bagashyiraho n’uwo munsi iraheba, ndetse yibutseko bavuzeko bazi kurwana, agahinda karongera karayegura. Aka gahinda kandi kagiye gukurikirwa n’umujinya-kirimbuzi. 

Imana yibutse ukuntu basenga; yibutse ibintu yababujije bakabirengaho; yibuka ko yabujije kugurisha bimwe bimwe… irimo kwibuka abapfakazi birukankana bikoreye udutaro batabateguje ngo babibabwirane urukundo babashakire n’aho baba, maze bakabambura imineke yabo na avocats bakabirya. Yibutse imivumo y’abo bapfakazi ifite ishingiro, ukuntu barimo kuvumaaa! Hari n’abo nabonye b’ababyeyi babahenera bavuga ngo nabo bazapfakare, nabo bazasige imfubyi bumve. Nagize ubwoba! 

Hari ibindi yibutse : ariya mazu y’abacitse ku icumu afite amadirishya angana n’ijisho, kandi abaterankunga baba baratanze amafranga atubutse, n’ukuntu babihorera bakayubaka kuko «usenya urwe umutiza umuhoro». Yibutse byinshiii… ntarondora. 

Twigeze kubonako mu mateka ya Bibiliya, iteka mu gihe cy’imbanziriza-bubyutse, hajyaga haduka abakozi b’Imana barangwa no kudakorera ku bwoba, ba “basazi” basaraga bakagwa ku ijambo. None reka ngire icyo mbibariza mwebwe banyarwanda mwakoreraga Imana mukiri mu mahanga : mugeze mu Rwanda mwabaye iki? Mwasamwe n’ibyari mu gihugu ntimwabimenya? 

Umunyarwanda wakoreraga Imana mu mahanga, kimwe n’abandi bose iyo yamaraga kwambuka umupaka yinjira mu Rwanda yahitaga aba umututsi mubisi, agahita atangira umunsi mukuru; ngo “intsinzi bana b’u Rwanda intsinzi”!. Byanze bikunze yahitaga aba umuhutu cyangwa umututsi cyangwa umutwa. Nako nari nibagiwe ko ngo nta muhutu wavuye hanze cyangwa umutwa, bose ngo bari abatutsi b’umwimerere. 

Iyo yamaraga kuba umututsi cyane, umwana wa babandi birukanywe n’abahutu muri za 1959, yahitaga ahindura byose, agatangira ubuzima bushya bwo mu byaha, agahinduka “normal”. 

Bibagirwa vuba! Normal rero mu Rwanda ntikora; urashyuha cyangwa se ugakonja; iyo uhinduye Imana inyantege nkeya iguha agahe ko kongera kuyifata nk’inyembaraga; iyo ibibuze irabyizanira; ntabwo yabyihorera burundu kandi igushaka.