ndarushye rwose, kuko nk’uko bavuzeko urugiye cyera ruhinyuza intwari, nanjye urampinyuje, kandi ndemeye. Kandi ngo «akiziritse ku muhoro gasiga kawuciye» Ntabwo unciye ariko uranshegeshe. Kandi ngo «akamasa kazaca inka kazivukamo». Urashaka kumpindura akamasa? Cyangwa ni wowe kamasa?
Nkugenze nte se ko wananiye ukaba warananshobereje cyane! Waranzitiye umbuza kugira agahinda mbabaye, umbuza guseka nishimye, umbuza kurera narabyaye, umbuza guhumeka mfite ubuzima, umbuza epfo na ruguru, umbuza kurira napfushije, umfunga ibumoso n’iburyo, umbuza kurya nshonje, umbuza gukundwa mfite igikundiro, umbuza kuvuga uko mbyumva nisanzuye. Kuko buri gihe ngo haba hari abashinzwe gukora iperereza ku byavuzwe, kubera kutiyizera kwawe, uhorana ubwoba bwakokamye. Ariko nzagera aho ngutoroke narangije no kubona icyuho, kandi wowe ntubizi umva ko uri Bamenya. Uzankura hehe? Uzamenya nyuze he? Uzabwirwa n’iki ibyo ntekereza? Cyeretse ubihimbye nk’uko usanzwe.
Ndacyafite ibisebe byawe wankomerekeje, bimwe ndacyabigendana, na n’ubu biracyava amaraso. Ibindi byarakize ariko inkovu zabyo kuzirinda birutwa no kurinda ibisebe ngo bidatonekara, kubera ibyuririzi uhorana Rwanda. Kuko ntawawe udafite igisare, n’ugukunze arabizira, n’ukwanze bikaba uko. N’ukuryarya mukabana muhanganye mubyo wita ubwenge, maze akaguhishako akwanga, nawe ukamuhishako ubizi. Ubwo ngo nibwo bwenge wahisemo.
Hari icyo namenye usa n’aho utazi cyarakwisobye : ukunda abakwanga ukanga abagukunda. Ariko wabaye ute Rwanda? Ko mbona usa n’aho ucurika ibintu. Ufite amatwi ariko ntiwumva, ufite amaso ariko ntubona, ufite intege nke ariko ntubizi.
Niba wari uzi ibyo nzi Rwanda, wakumva imiburo yanjye, wakumva ko ndushye guhora mvugira ubusa, wanyumvira ugakura ibishimwa mu bigawa. Wareka nkakuyobora kuko naraguhawe. Naguhishuriwe n’Uwaguhanze, none hama hamwe se nyine.
Ugira abana bananiranye. Abenshi babaye ibirara. Ni nka wa muririmbyi wa kera igihe yagiraga ati «Rwanda urabyara ugaheka kandi ugahora ku bise, abo bana uzabarera ute»? Koko rero kubarera birakomeye nawe urabizi ko bakunaniye, kandi kubarera byoroshye, ariko kuberako utagirwa inama, ndakureka utorome.
Uwo muririmbyi arongera ati «Rwanda uracyakennye cyane kandi ukagira abanebwe». Yungamo ati «Rwanda urafite abanyarugomo ndetse n’imbunzarunwa». Abo bana uzabagenza ute? Ngahose subiza twumve. Ntiwabona nabyo ubifitiye ibisubizo? Uzabagenza ute? Uzabashyiriraho za Komisiyo se? Cyangwa Urukiko rwihariye? Ko abenshi bahahamuwe n’ibyababayeho bakurimo, urabagenza
