11

IJAMBO RY’IBANZE 

«Mbere na mbere Imana yaremye ijuru n’isi» (Itangiriro 1:1) «Kandi mbere na mbere hariho Jambo». (Yohana 1:1

Aya magambo yo muri Bibiliya, amwe ari mu Itangiriro ahabanza, andi ari mu Butumwa Bwiza bwa Yohana ahabanza. 

Impamvu ntangiranye n’aya magambo n’uko ari ho hari ukuntu Imana yaremesheje ibintu byose Ijambo ryayo, uretse umuntu wenyine. Akaba ari naho mu Butumwa Bwiza bwa Yohana hari ihishurwa rya Jambo wigize umuntu kugira ngo aducungure, ari we Mwami wanjye Yesu Kristo; uyu akaba ari we agakiza kabonerwamo wenyine. «12Kandi nta wundi agakiza kabonerwamo, kuko ari nta rindi zina munsi y’ijuru ryahawe abantu, dukwiriye gukirizwamo.» (Ibyakozwe n’Intumwa 4:12). 

Ibyo mugiye gusoma mu «UMUZI W’INZIKA Y’INZIGO : RWANDA NYUMA Y’AMAHIRWE YA NYUMA» muzasangamo byinshi bisaba kuba usoma agomba kuba yaravutse ubwa kabiri, (Yohana 3:3), yarakiriye agakiza kabonerwa muri Yesu Kristo (Ibyakozwe n’Intumwa 4:12). Ibindi ni ibyumvikana kuri buri wese. Ari na yo mpamvu mbanje gusaba ngo mbere yo gusoma, banza wumve icyo iri jambo riri mu Abaroma 10:9-10 rivuga, ubisome ubyitayeho, ndetse ndagusaba guhera mu bice 7-9, kugira ngo ugire icyo wumvamo. Unasome witonze cyane; (Ibyakozwe n’Intumwa 2:1-42). 

Nyuma ndasaba ngo Umwuka Wera agusobanurire, kuko ni we twahawe nk’Umufasha n’Umuyobozi. Urabanza kwita kuri ibi ngibi mbere yo gusoma wihuta. Kugira ngo ibyo uzasoma bizakugirire akamaro, ndetse uzabashe kubyumva neza, bishobora no kukubera ubufasha mu nzira y’agakiza ugiye gutangira. 

«9Niwatuza akanwa kawe yuko Yesu ari Umwami, ukizera mu mutima wawe yuko Imana yamuzuye uzakizwa, 10kuko umutima ari wo umuntu yizeza akabarwaho gukiranuka, kandi akanwa akaba ari ko yatuza agakizwa.»(Abaroma 10:9, 10). 

Kuko iki gitabo kirimo ibice bitatu by’ingenzi ari byo: Ihishurirwa ry’Imana; Amateka muri rusange; Ubuhamya bwanjye n’ubw’abandi

Mu ihishurirwa hakubiyemo byinshi, birimo nk’ ubuhanuzi n’ibindi Imana yagiye ivuga. 

Mu mateka muri rusange, harimo amateka azwi n’atazwi. Uko muzagenda musoma iki gitabo kandi, muzagenda musangamo, mu bice byacyo binyuranye, ubuhamya bwanjye cyangwa ubw’abandi