abaturarwanda, abavukarwanda, n’abiyita Abanyarwanda baba mu mahanga, n’impunzi z’abiyita Abanyarwanda, n’abanyamahanga bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda. Barahatura bakahavukira, bagahunga biyita Abanyarwanda ariko si Abenegihugu, si «Abene-Rwanda». Igihe cyose rero u Rwanda ruzasanga nta Banyarwanda nyir’izina barubamo, ruzajya rwivumbagatanya. Kuko rufite ubuzima, ruriho, rufite amatwi n’amaso, n’amaboko n’amaguru n’ibitekerezo, n’umutima utera cyane, n’ibindi bigendana n’imibereho.
Kuva aho rutangiye kumva Abanyarwanda biciyemo ibice by’ubuhutu n’ubututsi n’ubutwa, bikabanziriza Ubunyarwanda, bikabutesha agaciro, ndetse bigahinduka ibikoresho birusenya bikabyara inyungu nise «INYUNGU Z’IBIHOMBO» (kuko ubona ko wunguka bigitangira, nyuma ukazahomba burundu), aho niho u Rwanda rwatangiye kwirwanaho, kuko nta na rimwe ruzitwa cyangwa ngo rube urw’abahutu, urw’abatutsi cyangwa urw’abatwa.
Iteka iyo u Rwanda rwajyaga rubona abahutu n’abatutsi bateye hejuru, rwirwanagaho uko rushoboye, rushaka kubabwamo n’abanya… Rwanda, bene… Rwanda… n’ubu ntabwo baraboneka, ruracyashakisha, kandi ngo narwo rwifitiye ibibazo byarurenze rukeneye kurangiza. Ngo rurabizi ko akarikera bazarwambura n’iryo zina. Rurarwana ku izina ryarwo.
Ruratanguranwa no gusibanganya ibimenyetso by’aho rwaturutse kuko naho si heza. Kwanda…, Kwaguka…, Rwanda…, narwo ngo rwavuye mu kumena amaraso atagira ingano. Ariko ruzi kwigira nyoni-nyinshi, kuko ba Hutu-Tutsi barurusha amahano kandi arirwo nkomoko yayo.
Ubu ngubu dosiye yarwo, dossier yitwa «u Rwanda», itari yajya ahagaragara, narwo rurimo gushakisha icyazarurengera, kandi ibihe byarusatiriye. Ruzavaho nta manza zibaye kuko aba bandi bazaba bahanwe by’intangarugero. Ruzavaho hasigare igihugu gihindurirwa izina ry’umugisha atari iry’amaraso n’indi mivumo. Rugomba kuvaho rukajyana n’ibibi byarwo n’ababi barwo. Tuzabigarukaho ubutaha igihe cyabyo kigeze. Ariko byari umusogongero.
AMARASO N’IBITAMBO
Yesu ni we cyitegererezo cy’ibitambo kuko niwe wenyine witanze aranitamba kuba incungu ya twese. Satani niwe kabarore ko kuvusha amaraso kuko azi amahame y’Imana ku birebana n’ibitambo n’amaraso. Niwe wamennye amaraso ya mbere y’ikiremwa muntu ubwo yoshyaga Kayini akica mwene se Abeli amugiriye ishyari. Subiramo ngo «ISHYARI».
Mu Isezerano rya Cyera, uwakoraga icyaha yazanaga intama cyangwa irindi tungo nk’igitambo kugira ngo ahongererwe. Satani azi
