51

mpamvu abitwaga Inyenzi za mbere iyo bateraga, bene wabo babaga imbere mu gihugu baricwaga, bagafungwa cyangwa bakameneshwa. 

Saba gusobanurirwa kuko ntiwahita ubyumva, kandi ntabwo nshinyagura, nta n’ubugome burimo ahubwo n’ihishurirwa ryuzuye ukuri, kandi ushakashake no mu mateka uko byagiye bigenda, byinshi birasobanutse. Kwitwa «icyitso» bivuga «gufatanya icyaha», nawe uhanwa nka nyirabayazana ndetse uhanwa cyane kumurusha, kuko akenshi nyiri ukubitangiza no kubikora ntafatwa. Iteka abitwa ibyitso barababazwa akenshi bakahasiga ubuzima bwabo. 

Ni bo bagiye bababazwa kurusha ba nyirabayazana, ntubizi se icyitso? Ibyitso… Menya impamvu witwa icyitso, iyo ni yo igutera kuba igitambo cyangwa impongano. Kuko hari aho uhuriye na «Nyirabayazana» w’ibyo urimo kuzira, kuko uri icyitso cye. Ndibuka cyera n’ubwo nari muto cyane ariko abo twiganaga icyo gihe ba se b’abatutsi bari mu gihugu, abahutu barabishe ngo ni «ibyitso by’Inyenzi» za mbere. Ba Burabyo, Africa, Karekezi, Philipo n’abandi. No muri 1973 niko byagenze, noneho byari byageze no mu mashuri, mu bana, na bo batangiye kwica bagenzi babo, ibyitso byahagiriye ibibazo, byarapfuye ibindi birafungwa, ibindi birahunga. Icyo gihe ibyitso byabaga ari abatutsi. 

Muri 1990, namwe muzi ibyabaye, abahutu barafunze bica abitwa ibyitso. Maze muri 1994 baraminuza. Nyuma yaho abatutsi na bo baraminuza. Iteka abantu bazira abandi iyo hari icyo bahuriyeho, iryo ni ihame ry’icyaha «rusange». Ndashaka ko usobanukirwa cyane. 

Abatanze abatutsi bo mu gihugu ni abatutsi baturutse hanze. AHA NI UKUHITONDERA! Kuko impamvu bishwe, n’uko hari bene wabo bari bateye igihugu, ababatambye ni abahutu : kuko «incungu» impongano Imana yemera ari amaraso kandi atamenetse bidashoboka ko ibyaha bibabarirwa. (Abaheburayo 9:22). Hagombaga kuboneka ababatamba rero. Kuko iyo nta Yesu ubirimo ngo asabe imbabazi ku bw’amaraso Ye, ayandi yose aba asaba guhorerwa, kuko n’ayandi aba yaramenetse na yo aba asaba guhorerwa, maze bikaba uruhererekane ruhoraho rwo guhora (Kubara 35:33). Maze abishe na bo bakaba bagomba gupfa, kandi iyo bapfuye abasigaye ntibabihagarikishe kwizera Yesu n’amaraso ye, birakomeza bigahitana bene wabo, kuko biba bibizi, birakomeza bikabara, byishimiye kutamenya kw’abo ngabo. Ndasaba ngo aha uhasobanukirwe neza. KUKO NTA MUGAMBI N’UMWE UDASOHOZWA N’AMARASO. ARI KU MANA ARI NO KURI SATANI. 

Ni nako adashobora kwemera ko amasezerano y’Imana n’abantu asohora amaraso atamenetse. Abisobanukiwe kurusha abantu. Niba utabizi byo birabizi kandi birakuzi. Amaraso atari ay’ibisimba «Isezerano rya cyera», ahubwo ari ay’abantu kandi bazima batoya