82

ebyiri. Ubwa mbere ni ukwihana ubwoko, ubwa kabiri ni ukwihana ubupagani busanzwe. 

Na ziriya raporo za Loni isohora bitinze, iba izi ukuri «ni Imikorere ya Antikristo», maze ikareberaaa, ikazategereza igihe ihagiye uwo yarengeraga cya gihe. Ubu ni ingoma y’abatutsi, nk’uko mbere yarengeraga ingoma y’abahutu, maze yabihaga ikabata hanze, amabanga yose ikayamena. 

None se kuva cyera kose ntibari bazi ko abahutu benshi bapfiriye muri Zayire? Bishwe n’ingabo za FPR Inkotanyi? Kuki Loni itabivuze mbere ngo inabyamagane? Biyirakaze? Kuki muri jenoside isi yose yarebereye? Wansubiza? Kuki? Ba Clinton nti bagarutse biriza, bagatangira kwisabisha imbabazi za nyirarureshwa no gutanga amafaranga yo gukora imishinga yo kubaka ibitaro? Loni ntiyari ihari? Kuki yatinze gusohora raporo? Kuki se mbere hose itahagaritse jenoside cyangwa ngo iyibuze kuba? Ntiyabikurikiraniraga hafi? Ntiyari ishoboye kuyibuza kuba cyangwa kuyihagarika? 

Nanga ibikorwa by’amashyaka ya politiki, nk’uko nanga ibya Loni! Umwe mu bayoboke ba FPR yigeze kundakaza icyo gihe barimo gushaka abayoboke muri buri Mudugudu (Nyumbakumi), noneho nanjye baza kunyoberaho bansanze iwanjye mu rugo mu gitondo kandi nari naniwe nifitiye n’ibibazo byo guhora mbazwa ngo «uruhande rwa politiki mbogamiyemo». Ngo mba mu rihe shyaka? Mbabwira ko nta shyaka iryo ariryo ryose nshobora kujyamo, mvuga n’ububi bwayo kandi ndakaye. Ko amashyaka ya politiki atera umwaku, kandi na bo babizi. Kuko n’akenshi nariyenzaga ngo ahari nanjye bamfungira muri 1930 bikagira inzira, atari biriya byo kumaramo iminsi 2, 3, 4, 5 cyangwa kwirirwayo. Nari mbihaze ngeze nk’igihe Eliya abwira Uwiteka ati «Nyica», nagize ishyaka ryawe, urareka abahanuzi bawe bose Yezebeli na Ahabu (Interahamwe, Abahuzamugambi, Abahezanguni n’Intore) barabica ureba, none ni njye jyenyine usigaye, kandi nanjye baragenza ubugingo bwanjye. «None Nyiyicira ngwe mu maboko yawe». (1 Abami 19:4-10). 

Cyangwa Yona byamuyobeye umuhamagaro wamugonze, ababazwa n’uko Imana ibabariye i Nineve. Icyo gihe Abaheburayo banganaga n’ubwoko bwari butuye i Nineve Uwiteka yari yamutumyeho. Ni yo mpamvu yahise ahungira i Tarushishi. 

Maze abonye Uwiteka ababariye ab’i Nineve aravuga ati 

«2Uwiteka, si icyo navugaga nkiri iwacu? Ni cyo cyatumye nshoka mpungira i Tarushishi, kuko namenye ko uri Imana igira ubuntu n’imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi kandi yibuza kugira nabi. 3None rero Uwiteka, ndakwinginze unyice kuko gupfa bindutiye kubaho» (Yona 4:2-3).