94

Natandukiriye mumbabarire, hari aho bigera bikanyobera, ariko na byo mugomba kubimenya ngo mubifatire ingamba, ndetse binabatere no gutekereza. Ariko reka mvuge no kuri iki : 

Narindimo nsenga rimwe, nsengera abiyita Abanyarwanda ngo bihane barandure imizi y’amoko yabasabitse ikabashingamo cyane, nsenga ngo babeho babyare baheke, abakozi b’Imana bumvikane, abahutu n’abatutsi biyunge, n’abatutsi hagati yabo biyunge kuko hari imyuka ifite imizi mu nzangano nabo ibatera bakangana nabi ndetse urunuka n’iyo baba baravuye hamwe nti bazakubeshye. Iyo myuka ituruka ku nzangano za cyera zageze n’aho bamwe batwikirwa cyangwa bitwikira mu mazu banze agasuzuguro. Ku Rucunshu, ni inzika y’inzigo ihora izikuka hagati y’Abega n’Abanyiginya. Narasengaga ngo n’Itorero risobanukirwe ritere imbere : Imana iti «Mwabaye benshi na none murashaka kugabanuka»? Kuva muri 1990, 1994, 1997… kugeza na n’ubu ntimurapfusha ngo mubihage? Ntimurahaga gupfusha koko? Si bwo mwapfaga cyane bamwe bagapfira mu gihugu, abandi bagapfira muri Kongo-Zayire n’ahandi mwatataniye mu isi? Murongeye kandi? 

Imana yarambwiye iti «Rero niba mushaka kugabanyuka munyuze mu nzira zo kubarushya, bikaba bibasaba gutekereza no gukoresha ubuhanga bw’umwana w’umuntu, muboneza imbyaro, bisaba za gahunda n’amanama menshi, mushakisha n’abatera-nkunga babakoza aha na hariya bibasaba imiruho, mugenda mugaruka mukora na za PROJETS; mubifashijwemo na Banque Mondiale na FMI na BAD, n’iyindi miryango iharanira inyungu zayo; reka nze mbaruhure mbagabanye mbageze aho mwifuza hashoboka, kandi ndabibakorera mu gihe gito, mbarinde guhora musiragira mukora cyane. Kandi ndabanza ngabanye abakiri bato kugira ngo bitazabarushya igihe bazabyara abo batazashobora kurera. Maze n’abandi nzabasigira abo bashoboye kurera. Kandi n’abari mu kigero cyo kubyara nzagabanyamo benshi, maze muruhuke guhora muboneza imbyaro» 

Icyababwira ibyambayeho icyo gihe ntakamba ngo itatugabanya; ubwo nkaba nyuranije n’amahame n’ingamba bya Leta yiyita iy’ubumwe, n’amadini ayishyigikiye, byo biri muri gahunda yo kugabanya abiyita Abanyarwanda. Ngahita nsakuza nti nimusigeho gahunda yo kuboneza imbyaro. Ngahita mpinduka Inyanga-vision 20/20 n’inyanga-majyambere. 

Reka dukomeze n’u Rwanda : Koko waba uri umwenegihugu nyir’izina, maze ugakangurira bagenzi bawe kwigabanya nawe utiretse? Ugomba kuba uri umucancuro kugira ngo wibonere inyungu z’ako kanya kuko ntacyo ibyago by’abandi bikubwiye. Ibyo bikorwa n’«abatura-Rwanda», «n’abavuka-Rwanda», n’abandi banyamahanga baba mu Rwanda, kuko nta mwenegihugu nyawe watinyuka kwigirira